Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Maman Eminente kuri ubu ufungiwe muri Gereza ya Kigali (1930) amaze icyumweru arembeye mu bitaro bya Kamunuza bya Kigali (CHUK).

Maman Eminente arembeye mu bitaro bya Kamunuza bya Kigali (CHUK)



Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) Mugabushaka Jeanne de Chantal, uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante yatawe muri yombi ku itariki ya 27 Ugushyingo 2016, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwabuzi bushukana ashinjwa gufatanya na Bizimana Ibrahim, akaba amaze umwaka afunzwe.

Amakuru aturuka mu muryango wa Maman Eminente avuga ko yagejejwe muri CHUK ku itariki 27 Ugushyingo, bukeye bwaho ahita abagwa ukuguru kw’ibumoso, aho igice kinini cy’uko kuguru kirwaye kanseri ku buryo kidakora..

Ayo makuru kandi avuga kandi ko kuva yagera muri CHUK, ubuyobozi bwa Gereza ya 1930 afungiwemo ngo bwamusabye kujya yigurira imiti, mu gihe bimenyerewe ko buri mugororwa wese urwaye agenerwa ubwwishingizi bwo kwivuza.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CIP Hillary Sengabo, yatangaje ko ibyo ari ibinyoma kuko gereza yamugeneye ubwishingizi mu kwivuza.

CIP Hillary Sengabo yagize ati: “Hoya ntabwo ari byo ibyo bavuga ko adahabwa ubuvuzi. Tumusaba kwivuza kuko gereza yamugeneye ubwishingizi mu buvuzi kandi inshingano ya kabiri igihe yarwaye ni uko tumugeza kwa muganga kandi byarakozwe.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU