Umukino wahuzaga ikipe ya Arsenal n’ikipe ya Manchester United urangiye ikipe ya Manchester United ihaye isomo rya ruhago ikipe ya Arsenal aho iyitsinze ibitego 3 kuri 1.



Umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Manchester United akaba yari umukino wa shampiyona aho waje kurangira ikipe ya Manchester United ihaye isomo rya ruhago ikipe ya Arsenal umukino Arsenal yagiyerv ibona amahirwe menshi yo gutsinda gusa ntiyabyaze umusaruro.



Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi kumpande zombi ndetse ikipe ya Arsenal ikaba yagiye ibona amahirwe menshi yo gutsinda gusa ntiyabyaze umusaruro dore ko umukino waje kurangira ikipe ya Manchester United itsinze ikipe Arsenal ibitego 3 kuri 1 ibtego bikaba byatsinzwe na Jesse Lingard watsinze ibitego 2 muri uyu mukino ndetse na Valencia mugihe igitego kimwe cya Arsenal cyatsinzwe na Alexandre Lacazette.

Uyu mukino kandi ukaba waje kugaragaramo ikarita itukura ku ruhande rw’ikipe ya Manchester United yahawe umukinnyi  Paul Pogba.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU