Ikipe ya UNIK Volleyball Club nyuma yo gutakaza uwari umutoza wayo Ntawangundi Dominique werekeje muri Kirehe VC igiye gushaka umusimbura we uzayifasha guhatana muri shampiyona y’umwaka utaha.



Ikipe ya UNIK Volleyball Club byavugwaga ko ishobora kutagaruka muri shampiyona ya Volleyball y’umwaka utaha ariko nyuma ubuyobozi bw’iyi kipe buza kubinyomoza.

Umuyobozi w’ikipe ya UNIK Volleyball Club yahoze ari INATEK Ngarambe Laurent mu kiganiro n’ikinyamakuru izubarirashe dukesha iyi nkuru yavuze ko nyuma y’aho umutoza mukuru w’ikipe ya UNIK yerekeje ahandi batangiye gahunda yo gushaka umusimbura we kugira ngo bakomeze kubaka ikipe.

Yagize ati “Ubu turi mu biganiro bya nyuma n’umutoza Mbonyuwontuma Jean Luc bita Kizungu ubu utoza muri Sport-S yo muri Uganda kugira ngo aze atoze ikipe yacu muri shampiyona y’umwaka utaha”.

Yavuze ko nta gihindutse uyu mutoza yaza mu minsi ya vuba kugira ngo atangire akoreshe imyitozo ndetse ashaka n’abandi bakinnyi yakwifashisha umwaka utaha. Ubusanzwe Mbonyuwontuma Jean Luc yakiniraga ikipe ya Sport-S y’iBugande ndetse akaba ari na we mutoza wungirije muri iyo kipe.



Mbonyuwontuma Jean Luc yakiniraga ikipe ya Sport-S y'iBugande
Mbonyuwontuma Jean Luc wambaye 3 yakiniraga ikipe ya Sport-S y’iBugande

Mbere y’uko ajya gukinira ikipe ya Sport-S Jean Luc yakiniye amakipe yo mu Rwanda nka:CXC Nyanza, KVC, APR, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ikitwa “UNR”, na kaminuza yahoze yitwa INATEK ubu yahindutse UNIK akinira na Sport-S y’abagabo.

Jean Luc wambaye nimero 11 akinira ikipe ya KVC yo mu Rwanda

Muri uyu mwaka UNIK ni yo yahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’Afurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri za shampiyona z’ibihugu aho UNIK yagarukiye ku mwanya wa cyenda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU