Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, Miss Aurore (Aurore Mutesi Kayibanda) yongeye kwerekana agahinga afite nyuma y’imyaka itanu abuze musaza we Henry witabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

Miss Aurore yongeye kwerekana aagahinda yatewe no kubura musaza we
Miss Aurore yongeye kwerekana akababaro yatewe no kubura musaza we

Henry ni umwe mu basore baririmbaga mu itsinda rya KGB ryari rikunzwe cyane mu myaka yashize, urupfu rwe rwatunguye ndetse rubabaza benshi haba abo mu miryango ye, abahanzi bagenzi be, ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange.




Mushiki we akaba na Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda mu mwaka 2012 yongeye kwerekana ko agifite agahinda k’urupfu rwa Henry maze abinyujije ku rukuta rwa Instagram yandikaho ubutumwa burebure bugira buti:

Imyaka itanu irashize, Henry musaza wa Miss Aurore yitabye Imana
Imyaka itanu irashize, Henry musaza wa Miss Aurore yitabye Imana

“Henry, hashize imyaka itanu tutagufite. Nshimira Imana yagukunze kuturusha, ndayishimira ubuzima yaguhaye n’igihe yaduhaye ngo tugumane nawe ariko icy’ingenzi nkishimira ni uko wakoresheje neza igihe cyawe wamamaza urukundo kuri buri wese wabashije kukumenya.

Warakoze kubyo nagukuyeho ndetse n’uyu munsi ndacyabizirikana, nawe wari ubizi ko uri musaza wanjye wa mbere ku Isi kandi nizera ko tuzahurira mu ijuru. Njyewe na bakuru banjye nti twabashije kugira ibihe bya bashiki na musaza , ariko tuziko dufite Malayika murinzi.

Sinagusezeranya ko ntazongera kurira kuko utagihari ariko nkusezeranyije ko nzahora nibuka ibihe byiza twasangiye, urwenya, ubumuntu no gusetsa.”

Hejuru y’ibyo byose ndagushimira icyemezo wafashe cyo kuba umuhanzi buri gihe ndeba indirimbo za KGB, bigatuma ukomeza kubaho, bikanyibutsa uko wakundaga kuza mu cyumba cyanjye kunyumvisha ibyo wabaga uri gukora ndetse no kumbaza icyo mbitekerezaho”.

Miss Aurore yongeye kwerekana agahinda yatewe n'urupfu rwa musaza we
Miss Aurore yongeye kwerekana agahinda yatewe n’urupfu rwa musaza we




Inshamake kuri Henry, musaza wa Aurore Kayibanda

Hirwa Henry ni mwene Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive, yavutse ku wa karindwi Kamena 1985 (imyaka 27), avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni umwana wa kabiri mu bana bane b’uyu muryango. Ni we wari umuhungu wenyine.

Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

Hirwa Henry yitabye Imana afite imyaka 27
Hirwa Henry yitabye Imana afite imyaka 27

Yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM), akaba yaritabye Imana agiteganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU