Miss Erica umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko akaba akunda kwibera mu Rwanda akomeje kugenda ateza imbere muzika ye ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba anatangaza ko yizeye ko azagera kure bishoboka.



Uyu muhanzikazi ubarizwa muri  Kiwundo Entertainment y’i Bugande nk’umuhanzi uhagarariye u Burundi muri iyi nzu itunganya imiziki akaba yatangaje ko yishimira urwego muzika ye imaze kugeraho ndetse anemeza ko agomba gukora uko ashoboye muzika ye akayishyira kurundi rwego.

Miss Erica nkuko yabitangarije Touchrwanda akaba yatangaje ko mu buzima yishimira urwego umuziki we umaze kugeraho gusa anatangaza ko atagomba kwirara kuko abona agifite inzira ndende mu gukomeza guteza imbere muzika ye kandi ko yizeye ko nta kabuza azabigeraho afatanyije n’abakunzi ba muzika ye.



Miss Erica kuri ubu umaze kugira indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Ubuziraherezo,Tell me,Gve me Love ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye akaba yakomeje adutangariza ko iyo ari mu Rwanda aba yumva yishimye cyane kuko arukunda cyane ndetse akaba anishimira Kiwundo Entertainment kubera urwego imaze kugezaho muzika ye.

Kanda hano wumve indirimbo yitwa Give me Love ya Miss Erica



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU