Mr Kagame umwe mu bahanzi bakomeje kugenda bigaragaza muri muzika nyarwanda kuri ubu yashyize hanze indirimbo hanze aho aririmba avuga ibigwi umugore we ndetse anatangaza icyo umugore we arusha abandi.



Mr Kagame n’umuraperi benshi bemeza ko yakoze cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2017 aho yagiye ashyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Muzika,Dotcom,Ifoto ndetse nizindi nyinshi zitandukanye kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshyashya hanze yise Qualite yakoranye na Fazzo aho aririmba avuga ibigwi umugore we ndetse nicyo arusha abandi.

Muri iyi ndirimbo Mr Kagame yumvikana yibasira bamwe mu bagore usanga bagenda bitukuza ndetse anavuga kubagore kuri ubu usanga bagenda bashaka ibintu bibongerera amabuno atangaza ko wev umugore we ibyo byose atabikozwa ahubwo we afite uwe mwihariko.



Mr Kagame bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagiye ashyira hanze birimo indirimbo nshyashya ndetse n’amashusho yazo umuntu akaba atabura kumushyira mu bahanzi bitwaye neza muri uyu mwaka turi gusoza wa 2017.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Mr Kagame yitwa Qualite



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU