Hashize amezi tari macye icyamamare muri muzika Diamond Plutnumz abyaranye umwana w’umuhungu n’umunyamideli Hamisa Mobetto, umwana Diamond yabanjekwihakana ariko akaza kwisubiraho akamwemera.

Hamisa Mobetto na Diamond Platinumz



Kuva uyu mwana w’umuhungu wiswe Abdullatif yavuka, Diamond Platinumz na Hamisa Mobetto bakomeje guhangana kugeza n’aho Mobetto yitabaje inkiko ashaka indezo y’umwana, bikubitiraho nuko umugore wa Diamond ariwe Zari Hassan yakomezaga guterana amagambo na Hamissa, ibi byose bikaba byarahaye ibitangazamakuru bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika y’uburasirazuba inkuru z’umunsi ku munsi.

Kugeza magingoaya hagiye hagaragara amafoto atari menshi agaragaza uyu mwana wa diamond na Hamissa, ariyo mpamvu twagerageje kubashakira amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Abdullatif, umwana Hamisa yabyaranye na Diamond, umuhungu umaze amezi ane gusa atangiye ubuzima kuri iyi si.

umwana wa Hamisa Mobetto na Diamond Platinumz



umwana wa Hamisa Mobetto na Diamond Platinumz

umwana wa Hamisa Mobetto na Diamond Platinumz



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU