Amag The Black yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umuraperi Hakizimana Aman wamamaye ku izina rya Amag The Black yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liliane bitegura kurushingana, Umuririmbyikazi Aline Gahongayire ni we wari marraine wa Uwase Liliane mu gihe Mike Karangwa[umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda] ari we parrain wa Ama G The Black.

Amag The Black imbere y'ibendera asezerana na Uwase Liliane



Humble Jizzo n’umukunzi we berekeje muri Amerika

Umuhanzi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yajyanye n’umugore we Amy Blauman muri Amerika aho bagiye mu myiteguro yo kubyara imfura yabo ndetse no gusura umuryango.

Humble yabonanye n'umuvandimwe wa Amy Blauman
Humble yabonanye n’umuvandimwe wa Amy Blauman
Humble G n’umukunzi we bageze muri Amerika

Safi Madiba yongeye kwerekana urwo akunda umukunzi we gusa benshi baramwibasira

Mu gihe bamwe banenga ihitamo ry’umufasha kuri Safi Madiba, umufasha bemeranyije gushingana urugo burundu ariwe Judith Niyonizera, Safi yongeye kugararagaza urukundo yakunze kandi agikunda umugore we, iyi foto yatumye abakunzi ba Safi Madiba bongera kumwibutsa ko yahisemo nabi cyane ndetse ngo ntazatinda kwicuza.

Safi yongeye kugararagaza urukundo yakunze kandi agikunda umugore we.



Miss Rwanda 2018 yiganjemo impinduka zidasanzwe

Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 ryatangijwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017, rikaba rwasanye impinduka nyinshi ugereranyije n’andi marushanwa yabayeho mbere.

Miss Rwanda 2018 yatangijwe ku mugaragaro

Abakobwa bashaka gutahana muri Miss Rwanda 2018 baratangira kwiyandikisha tariki ya 14 Ukuboza 2017Abakobwa bashaka gutahana muri Miss Rwanda 2018 baratangira kwiyandikisha tariki ya 14 Ukuboza 2017

Ibya Nizzo na Mwiza Jessica byongeye guteza impagarara

Umuririmbyi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, Nshimiyimana Muhamed uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Nizzo Kabossi yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Umwiza Jessica.

Nizzo yavuze ko nta rukundo ruhari hagati ye na Jessica

Uburyo amashusho ya “Mpfumbata” ya Urban Boyz azaba ameze bikomeje kuvugisha benshi

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshyashya “Mpfumbata” ndetse ikaba ikomeje gukundwa n’abatari bake, itsinda rya Urban Boyz batangiye gufata amashusho y’indirimbo azasohoka vuba aha.

Mpfumbata ya Urban Boyz izaba yiganjemo abakobwa bambaye gutya

Humble G mu ifatwa ry'amashusho

Nizzo Kabossi azagaragara ari kumwe n'abakobwa benshi

Aya mashusho bayafatiye ahantu hadasanzwe



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU