Muri iki cyumweru dusoje imyidagaduro yabayemo ibintu byinshi bitandukanye, ariyo mpamvu twahisemo kubagezaho tumwe m’ udushya n’udukoryo twaranze icyumweru gishize.

Mu mafoto, irebere Udushya n'udukoryo twaranze icyumweru

Ingabire Habibah yatashye amara masa mu irushanwa rya Miss Supranational

Umukobwa witwa Ingabire Habibah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 ntiyabonetse mu bakobwa 25 ba mbere, Jenny Kim ukomoka muri Korea niwe wambitswe ikamba rya Miss Supranational.

Mu mafoto, irebere Udushya n'udukoryo twaranze icyumweru

Umunyarwanda Jay D yagizwe Rudasumbwa w’Africa (Mister Africa)

Muri tumwe m’ udukoryo twaranze icyumweru, umunyamideli w’umunyarwanda, Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi cyane ku izina rya Jay D yakoze amateka maze yegukana ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika (Mister Africa International 2017).

udukoryo twaranze icyumweru

Dj Makeda yakoze ubukwe

Umunyarwandakazi wamamaye mu bikorwa byo kuvanga umuziki no mu bunyamakuru, Makeda Mahadeo uzwi nka Dj Makeda yakoreye ubukwe ku kiyaga cya Kivu n’umusore witwa Sacha Haguma.

udukoryo twaranze icyumweru

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody yamaze gusesekara mu gihugu cy’u Bubiligi aho yitabiriye igitaramo gikomeye kizabera ahitwa Rue Birmingham 30 ho mu gihugu cy’ububiligi.

Bruce Melody yamaze gusesekara mu bubiligi

Miss Mutesi Jolly yerekeje mu gihugu cya Gabon

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yerekeje mu gihugu cya Gabon kwitabira inama ikomeye ya “Africa Unesco Youth Forum” ihuza urubyiruko ruturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Mutesi Jolly yicaye muri RwandAir yerekeje muri Gabon

udukoryo twaranze icyumweru

Nishimwe Albine wabaye Miss UTB 2016 yahawe Ranger Rover n’umuzungu babana i burayi

Albine ni nyampinga wa kaminuza ya UTB

udukoryo twaranze icyumweru

Nishimwe Albine yaguriye imodoka ihenze cyane

udukoryo twaranze icyumweru

Miss Elsa Iradukunda yagarutse mu Rwanda, nyuma yo kuva gutahana muri Miss World

Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda, Iradukunda Elsa uherutse kujya guhatana mu marushanwa ya Miss World 2017 yabereye mu gihugu cy’Ubushinwa, yagarutse mu Rwanda yakiranwa urugwiro ndetse agira nicyo atangaza kuri iri rushanwa.

udukoryo twaranze icyumweru

udukoryo twaranze icyumweru

Iradukunda Elsa yageze i Kigali nyuma yo kuva muri Miss World 2017

Charly na Nina bakoze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album yabo

Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri, Charly na Nina baraye bakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yitwa “Imbaraga”  bafatanyije n’abahanzi b’ibyamamare muri East Africa nka Juliana Kanyomozi na Big Farious.

udukoryo twaranze icyumweru

Charyl na Nina banyujijemo bajya mu bafana

udukoryo twaranze icyumweru

Big Farious nawe yaririmbiye kuri CD

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU