Mu kiganiro kirambuye umugore witwa Terry Gobanga yagiranye na BBC, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho biteye agahinda avugako yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, aho nta muntu n’umwe wamenye aho yagiye n’ibyamubayeho, ntihagire n’umwe umenya ko yashimuswe.



Ngo ubwo imiryango yombi yari yasazwe n’ibyishimo Gobanga we yari ku muhangayiko wo gushimutwa no gusambanywa n’abagabo atazi iyo baturutse, ku buryo bamusize ari intere ameze nk’uwapfuye.

Nk’uko rero Gobanga, umupasiteri w’i Nairobi muri Kenya yakomeje aganirira BBC, yagize ati:”Bwari ubukwe budasanzwe bwari bugiye kuba. Nari umuvugabutumwa icyo gihe abayoboke bo mu nsengero zacu bari baje, ndetse n’abo dufitanye amasano. Umugabo wanjye Harry nanjye twari tubwiteguye n’amatsiko menshi. Twasezeraniye muri katedelari yitiriwe abatagatifu bose i Nairobi, nari nambaye ikanzu nziza.”

Dore uko Gobanga yashimuswe

Hari mu ijoro ribanziriza umunsi nyirizina w’ubukwe bwabo. Gobanga yasanze afite imyenda y’uwendaga kuba umugabo we bukeye bwaho. Maze mu gitondo yigira inama yo kuyimushyira.

Mu nzira ahindukiye yahuye n’umuntu umwe atangira kumufata nyuma abandi babiri baraza bamupfuka igitambaro ku munwa. yatangiye gusakuza ababwira ko afite ubukwe, bamubwira ko nadakora ibyo bamubwiye apfa.

Batangiye kumufata ku ngufu

Ati “Abo bagabo batangiye kumfata ku ngufu, niyumvise meze nk’ugiye gupfa, ariko nakomeje kurwana ku buzima bwanjye. Ubwo umwe muri bo yamfukuraga umunwa narumye igitsina cye, yahise aboroga umwe muri bo antera icyuma mu gifu, nuko bafungura imodoka banjugunya mu muhanda imodoka iri kugenda.”

Aho bamujugunye harimo urugendo rurerure kuhava agera iwabo i Nairobi, ku buryo harimo urugendo rw’amasaha atandatu.

Umwana wamubonye bamujugunya hasi yahamagaye nyirakuru, abantu bagana aho ari birukanka, polisi ihageze yagerageje kubakurikira ariko ntiyabafata. Abari aho batekerezaga ko yapfuye, baramufata bamushyira mu biringiti bamujyana mu buruhukiro. Batunguwe nuko akoroye.

Ni uko umwe mu bapolisi aravuga ati “ Ni muzima.” Ni uko barahindukira banjyana mu bitaro bikomeye kurusha ibindi mu gihugu bya leta.”

Nahageze meze nabi, mpyineka, ntaka, nari nambaye ubusa igice kimwe, umubiri wuzuyeho amaraso, isura nayo yarengewe.”

Umubikira wamubonye yaketse ko ari umugeni nuko abwira abaforomo ko bagiye gushaka umugabo we.

Nuko batangira guhamagara, Kiliziya ya mbere bahamagayemo ni iyo bari gusezeraniramo ya All Saints Cathedral (katederali yitiriwe Abatagatifu bose). Bati “ Ntimwabuze umugeni?.
Umwigisha waho ati “ Yego, yari afite ubukwe saa yine ariko ntiyaje.”

Kiliziya Gobanga na Harry bari gusezeranimo



Ubwo Dobanga yaburaga, ababyeyi bagize ubwoba n’igishyika. Abantu bakwira imishwaro bamushakisha, bamwe bakwiza ibihuha ko yahinduye icyemezo, abandi ko atabishakaga mbese abantu bayoberwa icyabaye, ariko ibitekerezo nabyo ari byinshi.

Nyuma y’amasaha make, imyiteguro yari yakozwe yo kumusezeranya na Harry yabaye yigijweyo ngo basezeranye abandi, Harry mu ikote na we atagereje umugeni we.

Ababyeyi bamenya inkuru

Ababyeyi be bumvise ko ari kwa muganga bihutira kujyayo bari kumwe n’abari batashye ubwo bukwe. Harry na we ni uko afite ikanzu umugore we yari kwambara. Abanyamakuru barabimenya nabo bajya kwa muganga, batangira gukora inkuru.

“Najyanywe ku bindi bitaro, aho nagombaga kwitabwaho mu mutekano mwinshi ntawe utangaza ibyanjye uko yishakiye. Abaganga bahampereye inkuru mbi yanciye intege ko igikomere cyageze imbere mu nda kuri nyababyeyi, ku buryo ntashobora kubyara mu buzima.”

Buri gitondo bampaga ibinini, ndetse bampa n’imiti ituma ntandura virusi itera Sida, nuko ibitekerezo byanjye biragenda, umutima umvamo, nanirwa kwakira ibyambayeho.

Harry umugabo we yari ahagaze he?

Harry umugabo we yakomeye ku ntego ye yo kumushaka, yakundaga kugira ati “ Ndashaka kumwitaho, nkirebera neza ko yoroherwa ari mu biganza byanjye, iwanjye.”

Gobanga avuga ko avugishije ukuri atashoboraga kubyemera cyangwa ngo abihakane , kuko buri gihe yahoraga yibuka abo bagabo bamufashe ku ngufu.

Yongera gukubitana amaso na Harry…

Nyuma y’igihe gito Gobanga yaje gukubitana amaso na Harry kwa muganga, amusaba imbabazi. Bamwe mu bantu bakamubwiraga ko ari we wakoze amakosa azinduka agenda ku munsi w’ubukwe, nuko ibitekerezo bikomeza kumurwaniramo, ararakara, ariko abo mu muryango we n’abo mu wa Harry baramukomeza, bamuba hafi.

Nyuma y’amezi atatu ibyo bimubayeho, yabwiwe ko batigeze bamwanduza virusi itera Sida, ariko ko agomba gutegereza andi mezi atatu bakareba neza ko atayanduye koko, we n’umugabo we batangiye gutegura ibyo kongera gukora ubukwe.

Abasomaga inkuru ze mu bitangazamakuru bamubazaga niba bashobora guhura. Hari umwe wabimusabye yitwaga Vip Ogolla, na we yari yarafashwe ku ngufu. Baje kuvugana amubwira ko we n’inshuti ze bashaka kumukorera ubukwe ntacyo asabwe.

Ubukwe …urupfu rwa Harry

Muri Nyakanga 2005, nyuma y’amezi arindwi bateguye ubukwe bwa mbere bugapfa, Gobanga na Harry baje gukora ubukwe nyuma bajya mu kwezi kwa buki.

2005, Gobanga na Harry bambikana impeta



Nyuma y’iminsi 9 , Harry yajyanywe kwa muganga, aza no gupfa, abantu batangira kumubwira ko ari we wiyiciye umugabo. Bamukorera imihango yo kumushyingura aho gukomeza kwambara ikanzu y’umweru nk’uwari mu bihe byiza by’ubukwe ahubwo yambara iy’umukara.

Abantu batangiye kumushinja ko yavumwe, ndetse bakajya babuza abana babo kumwegera ngo atabateza imyuka mibi imurimo.

Ati “ Ibyo byarankomerekeje muri icyo gihe cyose cy’icyunamo.”

Ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko yagize ikibazo cy’umwuka mubi wari uri mu bihaha bye. Icyo gihe yumvise ameze nk’uwaretswe n’Imana ndetse na buri wese. Byageze aho adatekereza ko umuntu ashobora guseka, gusohoka hanze ngo yishimire ubuzima.

Imana yita ku nyoni kurenza abantu

Gobanga yaje kwicara ahantu areba uko inyoni ziguruka iruhande rwe maze bituma abaza Imana ati “Mana ni gute wita ku nyoni njyewe ntunyiteho?”

Icyo yabwiraga buri wese ko atazongera gushaka kuko Imana yajyanye umugabo we, ku buryo yongeye gushaka na we agapfa byaba bikabije, ku buryo nta muntu abyifuriza. Umubiri we wabaga wuzuye ububabare bwageraga no mu nzara.

Umugabo wansuye ambuza gutekereza uwa mbere

Gobanga yabonye umugabo witwa Tonny Gobanga wajyaga amusura. Buri gihe ngo yamushishikarizaga kutagira icyo avuga kuri Harry, umugabo we wa mbere, ahubwo ko agomba gutekereza ku bintu byiza n’ibihe byiza. Yaje kugera ubwo ababara iyo yabonaga Gobanga amaze iminsi itatu atamuhamagaye.

Ati “ Ni ubwo namenye ko mukunda.”

Tonny yamusabye ko bakora ubukwe, we akamusaba kugura ikinyamakuru, akabanza agasoma inkuru ye.

Ati “ anza usome inkuru yanjye nurangiza umbwire niba uzakomeza kunkunda, ni uko aragaruka ambwira ko akomeje kwifuza kubana nanjye.”

Na we amubwira ko hari ikindi, ko atazigera abyara, ni yo mpamvu adashobora kwemera ko bashakana.

Tonny aramusubiza ati” Abana ni impano y’Imana, nitubabona,bizaba bibaye gutyo (amena), nitutababona nzakomeza ngukunde.”

Gobanga yagize umukunzi mushya wamwibagije agahinda kose

Gobanga yaratekereje yemerera Tonny ko babana.

Tonny na we yagiye kubibwira ababyeyi be bari babikumbuye, ariko bamaze gusoma inkuru yavugaga kuri Gobanga bamubwira ko atemerewe kumushaka.

Ubukwe bwaje kuba bwitabwirwa n’abantu basaga 800, ariko sebukwe yanga kubwitabira. Abenshi babaga bafite amatsiko yabwo.

Hari nyuma y’imyaka itatu akoze ubukwe bwa mbere, ni uko nyuma y’umwaka umwe ashakanye na Tonny yumvise atameze neza maze ajya kwa muganga, amubwira ijambo ryamutunguye ry’uko yasamye.

Amazi yarashize andi arataha, Gobanga aruhuka bitewe n’igikomere yatewe n’abamufashe ku ngufu bakamukomeretsa muri nyababyeyi.

Nyuma yaje kubyara umwana w’umukobwa bamwita Tehille. Nyuma y’imyaka ine babyara undi mukobwa bwamwita Towdah. By’akarusho uyu munsi ngo ni inshuti ikomeye ya sebukwe.



Gobanga n’abana be

Gobanga yaje kwandika igitabo yise ‘gusohoka mu icuraburindi’ (Crawling out of Darkness) ahereye ku buhamya bwe abwira abantu ko hari icyizere. Yaje gushinga umuryango yise Kara Olmurani. Ubu wita ku barokotse ihohoterwa, abafashwe ku ngufu cyangwa abahohotewe. Babaha inama, ndetse barateganya kubaka inzu izajya ibakira mbere yuko basubira mu miryango yabo.

Uyu mugore yababariye abamufashe ku ngufu, umutima we wamwigishije kubabarira aho kubika inzika, no kutitura ikibi uwakugiriye nabi, ahubwo ukamuruta, kandi abitoza n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU