Nizzo Kaboss, umwe mu bahanzi babiri bagize itsinda rya Urban boyz yahgiriwe inama n’umwe mu bafana be yo kureka umuziki kuko bitamubereye, ko ahubwo yajya kwikorera ubucuruzi.

Nizzo Kaboss yagiriwe inama n'umwe mu bafana kureka umuziki akajya mu bindi



Ibi uyu mufana akaba yabivuze bitewe n’ifoto Nizzo yashyize hanze ku rukuta rwe rwa Instagram, aho uyu mufana yagize ati:“This guy doesn’t look like a celebrity to my eyes, better go for business bruh!” Bishatse kuvuga ko mu maso y’uyu mufana Nizzo atagaragara nk’icyamamare ko ahubwo yakwigira mu bucuruzi.

ifoto Nizzo yashyize hanze umufana akamubwira ko ataberewe no kuba icyamamare
Ifoto Nizzo yashyize hanze umufana akamubwira ko ataberewe no kuba icyamamare.

Nubwo uyu mufana yanditse aya magambo, Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kaboss mu itsinda rya Urban Boys yirinze kugira icyo yamusubiza, ibi bikaba byumvikana kuko ubusanzwe abafana benshi bagiye bamugaragariza ko bamwishimiye kandi ko bishimira bakananezezwa n;ibyo abagezaho.

Gusa icyi Nizzo yiyemerera kandi yizeza abakunzi be ngo n’uko Urban boyz itazigera isenyuka, kandi ko ingufu aba basore babiri bari gukorana zitanga icyizere.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU