Umuririmbyi ukunzwe cyane mu itsinda rya Urban Boyz, Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kabossi yongeye gushimisha abakunzi be maze ashyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Emilia.

Nizzo Kabossi yakoranye indirimbo yitwa Rumors n'umuhanzikazi Emilia
Nizzo Kabossi yakoranye indirimbo yitwa Rumors n’umuhanzikazi Emilia




Nyuma y’ibintu binyuranye byagiye bivugwa mu itsinda rya Urban Boyz ndetse bamwe bakanashimangira ko rishobora gusenyuka, Humble na Nizzo baricaye bakora imishinga inyuranye ndetse bemerera abanyarwanda ko Urban Boyz bagiye kuba babiri ku rugamba.

Umugambi wo gukora nk’ababiri ku rugamba baherutse kuwushimangira mu minsi ishize ubwo bashyiraga hanze indirimbo yitwa Mpfumbata ikunzwe na benshi ku munsi wa none.

Urban Boyz(Babiri ku rugamba) baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Mpfumbata
Urban Boyz(Babiri ku rugamba) baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Mpfumbata

Nyuma yo gushyira hanze Mpfumbata, Nizzo Kabossi afatanyije n’umuhanzikazi ukizamuka witwa Emilia bashyize hanze indirimbo yitwa Rumors ikoze mu buryo bwa New Skul.




Iyi ndirimbo ntago yumvikanamo Humble Jizzo, gusa kuribo ntakibazo kuko ngo Emilia yasabye Nizzo ko bakorana, ndetse banabimenyesha Humble.

Emilia yahisemo gukorana indirimbo na Nizzo
Emilia yahisemo gukorana indirimbo na Nizzo

Kanda hano wumve Rumors ya Nizzo na Emilia



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU