Bronze Events Ltd irategura igitaramo kizahuza, abikorera , abanyamahanga, abashoramari bakomeye,abambassadeur batandukanye,abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta,inzego za Leta hagamijwe guhuza ,gusabana,kungurana ibitekerezo ku mishinga bakora .

Hope na Arthur n’umwe mubagiye kwitabira iki igitaramo . Iki gikorwa cyateguwe na Bronze Events Ltd, mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu gahunda za leta zirimo Made in Rwanda ndetse na Nk’uwikorera ariko hanagamijwe guhuza abantu batandukanye bakungurana ibitekerezo ku mishinga baba bafite mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Migambi John umuyobozi wa Bronze Events Ltd atangaza ko ubusanzwe iki kigo cyashyizweho mu rwego rwo gufasha Leta ubukangurambaga mu bijyanye na gahunda zayo zitandukanye ibicishije mu gutegura ibitaramo bitandukanye bigamije guhuza abayobozi batandukanye kandi biteguye ku buryo bwiyubashye.

Diplomatic Private Party yateguwe na Bronze Events Ltd ikaba izahuriramo abantu bakomeye
Diplomatic Private Party yateguwe na Bronze Events Ltd ikaba izahuriramo abantu bakomeye



Migambi John watangije Bronze Events Ltd akomeza agira ati : “Mu by’ukuri nashinze iki kigo kugira ngo niture Leta ineza yangiriye ikanyishyurira amashuri, nanjye nsanga ngomba kuyifasha nshakisha icyateza igihugu imbere ndetse no guhanga umurimo izaha akazi urubyiruko rwinshi,nanakangurira urubyiruko kwihangira imirimo,aha tuzajya dutegura ibitaramo ariko cyane cyane bihuza izi nzego nkuru na ba ba rwiyemezamirimo batandukanye.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’igitaramo bafite ku itariki ya 30 Ukuboza, 2017 aho avuga ko kigamije gukangurira abantu gahunda ebyiri za Leta zirimo Made In Rwanda na Nk’Uwikorera. Yagize ati : “Iki gitaramo kizaba kigamije gushishikariza abantu kwitabira gahunda 2 za Leta zirimo Made In Rwanda na Nk’Uwikorera.”

Yongeyeho ko igitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko abanyarwanda bagisuzugura ibikorerwa mu gihugu cyacu ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe bakaba badatanga serivisi uko bikwiye.

Migambi John uhagarariye Bronze Event Ltd avuga ko ngo iki kirori gifite intego yo gukangurira abantu kurushaho gukoresha Made In Rwanda na Nk’Uwikorera
Migambi John uhagarariye Bronze Event Ltd avuga ko ngo iki kirori gifite intego yo gukangurira abantu kurushaho gukoresha Made In Rwanda na Nk’Uwikorera

Ati ” Niyo mpamvu navuze nti ‘reka mpaguruke ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu ariko mfashe n’abandi duhuze imbaraga.” Asaba ,abantu bafite imishinga itandukanye,abashoramari,abayobozi batandukanye, urubyiruko rufite imishinga itandukanye ruratumiwe koko igitaramo kizahuza abanyamahanga, abashoramari, inzego za Leta ,bazaze bitwaje bissiness card zabo zerekana adress zaho bakorera kuko hazabaho umwanya wo kwibwirana, banasabana, abahanzi babasusurutsa, hakazanatangwa ibihembo ku bigo binyuranye ku bantu banyuranye ,akomeza ashimira BRITAM INSURANCE yabateye inkunga muri iki gikorwa,ndetse ninzego za leta zinyuranye.

Arthur na Hope nibo bazasusurutsa abantu
Arthur na Hope nibo bazasusurutsa abantu



Iki gitaramo kizatangira guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu zijoro,aho after party izakomereza muri The junction lounge abantu bagakomeza gusabana.

Imiryango izafungura guhera saa kumi nimwe kuko saa moya nta muntu uzaba yemerewe kwinjira. Abayobozi bakuru batumiwe nibwo bazatangira kunyura kuri Redcarpet badusuhuza, kikazitabirwa n’abayobozi nka MINICOM, AMBASSADEUR W’UBUSHINWA,AMBASSADEUR WA ETHIOPIA,Uwa RDC, umuyobozi wa WORLD VISION, ARC,…n’abandi benshi batandukanye baba abo mu nzego za Leta, abambassadeurs, Abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta, Abashoramari bakomeye, ba rwiyemezamirimo banyuranye, Diaspora, bakazasusurutswa n’umunyarwenya Arthur Nkusi ari nawe uzakiyobora (MC) ndetse n’umuhanzi Hope Irakoze.

Kw’injira muri iki gitaramo ni ubutumire ariko hari amaticket ijana bashyize hanze aho wayagura unyuze ku rubuga rwa www.olado.com, cyangwa ugahamagara kuri 0785393584 cyangwa ukandikira Migambi John kuri Facebook .



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU