Umunyempano muri ruhago nyarwanda, Nshuti Dominic Savio yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma yuko banze kubahiriza ibyo yabasabye byose.

Mu kwezi kwa Kamena 2017 nibwo AS Kigali yasinyishije Nshuti Savio amasezerano y’imyaka itatu, atanzweho miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse yemererwa guhabwa imodoka yo mu bwoko bwa Benz n’inzu yo kubamo.

Nshuti Savio yasinye mu ikipe ya AS Kigali

Nshuti Savio yasinye mu ikipe ya AS Kigali

Inzu niyo yonyine Savio ngo atahawe, ibi bikaba byatumye yandikira ibaruwa ubuyobozi bwa AS Kigali abamenyesha ko yifuza gusesa amasezerano bagiranye.

Abayobozi b’ikipe ya AS Kigali barahamya ko ngo ibyo kuba Savio ashaka gusezera batarabimenya, ngo nabo barimo kubyumva mu itangazamakuru.

Tubibutse ko Ikipe ya AS Kigali imaze igihe ivuza Savio urutugu yari amaranye igihe akiniraho, ikintu cyatumye amara iminsi myinshi atagaragara no muri shampiyona.

Nshuti ngo arifuza ko amasezerano ye na AS Kigali aseswa
Nshuti ngo arifuza ko amasezerano ye na AS Kigali aseswa
Ikipe ya AS Kigali yari imaze igihe kinini imuvuza urutugu rwamubereye imbogamizi yo kutagaragara muri Shampiyona
Ikipe ya AS Kigali yari imaze igihe kinini imuvuza urutugu rwamubereye imbogamizi yo kutagaragara muri Shampiyona

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU