Umugabo ukomoka mugihugu cya Nigeria mu gace ka Imo yatunguye abantu maze agaragara kwa muganga atwaye umwana we mu ngorofani aje kumuvuza ibikomere yari yagize.

Uyu mugabo avuga ko umwana we aherutse gukora impanuka ariko akaba nta bushobozi bwo kumutegera imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga ngo amujyane kwa muganga mu gihe we atabashaga kwigenza ngo babe bajyanye n’amaguru ndetse ngo n’imodoka zikaba zidakunze kuboneka muri ako gace baturutsemo.




Abantu batari bacye batangajwe n’uyu mugabo gusa banashimira uburyo yakoresheje ngo ajyane umwana we kwa muganga, bavuga ko ari urukundo nyarwo rw’umubyeyi akunda umwana we.

Chizomam Onyeledo ni umwe mu bari aho kwa muganga ubwo uyu mugabo yazaga asunika umwana we mu ngorofani, akaba ari na we wakwirakwije aya mafoto hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.





Avuga ko uyu mwana yari yakomeretse bikomeye ku buryo Atari kubasha kwigenza ndetse nayavunitse akaboko.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko abari kwa muganga bahise barebarebana bakabura icyo bavuga ubwo uyu mugabo yagezaga umuhungu we kwa muganga mu ngorofani irimo uburingiti n’indi myenda yari yamuseguye ngo atavunika kurushaho.

Gusa ngo yamugendanye ibilometero n’ibilometero batumva izuba kugeza bashyitse ku ivuriro aho bajyaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU