Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2017 nibwo umubyeyi ubyara Nailla(Umugore wa Social Mulla) yitabye Imana aho bivugwa ko ashobora kuba yazize indwara y’umutima.




Umuntu utashatse gutangazwa amazina ye yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko Nyirabukwe wa Social witwa Aisha ejo yagiye kwa Muganga bamutera Selumu, agaruka mu Rugo gusa ngo wabonaga ko atameze neza, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo yitabye Imana, bikaba bivugwa ko yazize indwara y’umutima.

Aisha, Nyirabukwe wa Social Mulla yitabye Imana
Aisha, Nyirabukwe wa Social Mulla yitabye Imana

Uwase Nailla(Nene) abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Rip my mom imana igukunze kuturusha ark ntakundi??????????????????? warumubyeyi mwiza ndagukunda kdi nzahora nkukunda nzagukumbuye cyaneee mama ????????”

Nailla yerekanye agahinda gakomeye yatewe n'urupfu rw'umubyeyi we
Nailla yerekanye agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’umubyeyi we




Social Mulla nawe yagize ati “Rest in PEACE MAMA WACU twakundaga cyane ugiye tukigukeneye muri byinshi arko Imana yagukunze izongere iduhuze ?mubwami bwayo ruhukira mumahoro mubyeyi mwiza wagiraga ubumuntu ???”

Tubibutse ko Social Mulla na Nailla baherutse kwibaruka umwana w’imfura w’umuhungu bahaye izina rya “Owen”

Social Mulla n'umukunzi we Nailla bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi wabo
Social Mulla n’umukunzi we Nailla bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi wabo
Nailla ari kumwe na Owen, umwana aherutse kubyarana na Social Mulla
Nailla ari kumwe na Owen, umwana aherutse kubyarana na Social Mulla



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU