Karekezi Olivier umutoza mu kuru w’ ikipe ya Rayon sports wari waratawe muri yombi n’inzego z’ubuyobozi za Police y’uRwanda kuri bimwe mu byaha yakorerwaho iperereza yasubiye gutoza ikipe ye, ya Rayon sports.




Bidatinze nyuma yo gutangazwa ko atakiri umutoza wa Rayon sports byagateganyo Karekezi Olivier arasubira gutoza ikipe ya Rayon sport uyu munsi ku kibuga cyayo kiri ku Gitikinyoni.

Dore inzira y’uruherereka rw’ibibazo karekezi yanyuzemo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, nyuma yo kubura inshuti magara, umwunganizi, urungano akaba n’umuvandimwe we Katauti Hamad.

https://www.touchrwanda.com

Nyuma y’urupfu rwa Katauti Hamadi amakuru yahise akwira hose ko Karekezi Olivier yatawe muri yombi amakuru yahise yemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, aho yahise atangariza Itangazamakuru ko koko Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi, ubu akaba ari kwisobanura ku byaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

ACP Theos Badege kandi yanatangarije ko ibyaha Karekezi akurukiranweho, nta sano bifitanye n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umwungirije muri Rayon Sport witabye Imana mu bihe bishize.

https://www.touchrwanda.com
Umuyobozi wa Rayon sport Muvunyi



Umutoza Karekezi Olivier akimara gutabwa muri yombi ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport yahise ifata umwanzuro wo guhagarika byagateganyo uyu mutoza mu gihe yari mu gihome, umuyobozi wa Rayon sport Muvunyi yahise atangaza ko umutoza Karekezi Olivier yahagaritswe byagateganyo yagize ati “Ni ihagarikwa ry’agateganyo kuko kugeza ubu ikipe iri mu gihirahiro, twabuze umutoza wungirije, umukuru nawe ari mu maboko ya Polisi. Nta buryo twari kuguma mu gihirahiro kuko ntituramenya igihe biri bufate ako gateganyo twavugaga rero bibaye kare yakomeza imirimo ye ariko bitinze nawe urabyuma ikipe ntabwo yaguma mu gihirahiro.”

Yakomeje agira ati “Birihutirwa ko dushaka ababasimbura kugira ngo ikipe ibe ikomeje ubuzima bwa buri munsi. Turi muri shampiyona, nta buryo yabaho rero idafite abayitoza. Birihutirwa cyane kuko ingabo zitagira abaziyobora nawe urabyumva.” Muvunyi yakomeje avuga ko ibyaha Karekezi akurikiranyweho atarabimenya.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse gihugu cya muri Suwede, ahita agirwa umutoza mukuru wa Rayons Sport, yungirizwa na Nyakwigendera Ndikumana Hamad ndetse na Nkunzingoma Ramadhan.

Mu gihe gito Karekezi amaze atoza Rayons Sport amaze kwegukana ibikombe bitatu byose yakiniye akaba ari no ku mwanya mwiza wa Shampiyona ya 2017-2018.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU