Nyuma yo gukorana indirimbo na Urban Boyz mbere yuko Safi ayivamo ndetse iyi ndirimbo ikaba yaranakunzwe cyane umuhanzikazi Babo yatangaje ingamba ze afite muri muzika nyarwanda.

Nyuma yo gukorana indirimbo na Urban Boyz igakundwa cyane



Teta Barbara uzwi nka Babo n’umuhanzikazi w’umunyarwanda gusa akaba yibera mu gihugu cy’u Budage akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz mbere yuko Safi arivamo iyi ndirimbo ikaba yitwa Ich Liebe Dich ndetse ikaba yarakunzwe cyane usibye iyi ndirimbo yakoranye na Urban Boyz akaba afite n’izindi zirimo  I want You Back, Urwagasabo, That’s my life n’izindi nyinshi.

Nyuma yo gukorana indirimbo na Urban Boyz igakundwa cyane

Babo aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda akaba yadutangarije ko nubwo yibera mu gihugu cy’u Budage gusa icyambere cyimushimisha ari ukuba yitwa umunyarwanda ndetse iteka akaba yishima mugihe aba aje mu gihugu cy’u Rwanda kuko ahakunda cyane akaba yifuza ko umuziki wo mu Rwanda nawo watera imbere ukajya kurwego mpuzamahanga.



Nyuma yo gukorana indirimbo na Urban Boyz igakundwa cyane
Babo uterwa ishema no kwitwa umunyarwanda yumva hari icyo agomba gukora ngo muzika nyarwanda igere kurwego mpuzamahanga

Nkuko Babo yakomeje abidutangariza akaba yavuze ko yumva icyambere kuriwe ari ugukora umuziki bitari ukwishimisha ahubwo agomba gukora umuziki wo kurwego mpuzamahanga kuburyo afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bagomba kugeza muzika nyarwanda kurwego rushimishije mu ruhando mpuzamahanga.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Babo yise Your Problem



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU