Mu gihugu cya Kenya Patrick Juma, umusore w’imyaka 19 y’amavuko yaratunguranye maze akora imodoka itwara abagenzi isa nizo muri kompanyu yitwa Easy Coach, kuri ubu uyu musore akaba yahawe akazi n’uruganda rukora imodoka.

Patrick Juma w'imyaka 19 yatunguranye akora imodoka itwara abagenzi



Patrick Juma yaricaye atekereza gukora imodoka isa niya Easy Coach, iyi Easy coach ikaba ari imwe muri kompanyi zitwara abagenzi muri iki gihugu cya Kenya. Abaturage bo muri Kenya batangajwe nuko uruganda rukora izi modoka za easy coach rwahaye akazi uyu mwana ukiri muto bavuga ko ashobora kuzatwarwa n’iraha ry’amafaranga bityo impano ye ikaba yagabanuka.

Patrick Juma w'imyaka 19 yatunguranye akora imodoka itwara abagenzi

Patrick Juma yaricaye akora igishushanyo k’imodoka ya Easy coach nyuma yaho amafoto y’imodoka yakoze yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nuko ubuyobozi bwa kompanyi ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ihita ishakisha uyu mwana ukiri muto kugira ngo imuhe akazi.

Patrick Juma w'imyaka 19 yatunguranye akora imodoka itwara abagenzi

Peter ntiyari azi ibyaberaga ku mbuga nkoranyambaga ahubwo yaje kubibwirwa n’uwahoze ari umwarimu we.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU