Karemera Hassan wamamaye ku izina rya PK Production mu gasobanuye yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abakunzi be, akanabasobanurira Film imbonankubone(LIVE).

PK ari mu basobanuzi ba Film bigaruriye imitima ya benshi, ndetse niyo uganiriye na bamwe mu bakunzi ba Film zisobanuye usanga bashyira PK Pro mu myanya ya mbere mu basobanuzi bakunzwe mu Rwanda.

PK Production afite umugore n'abana batatu
Karemera Hassan uzwi nka PK Pro ari mu basobanuzi bakunzwe cyane mu Rwanda



Ntago PK yari amenyereweho gukora igitaramo cyo gusobanurira abantu mu buryo bwa Live bamubona imbere yabo, gusa mu rwego rwo kwiyegereza no gushimisha abakunzi be mu mwaka mushya wa 2018, PK yahisemo kuzasobanura Film imbonankubone(LIVE).

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda, PK yatubwiye ko yahisemo gutegura ibi birori byo kuzasobanurira abakunzi be Film imbonankubone mu rwego rwo kurushaho kubiyegereza, ndetse no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018.

Ibi birori biteguye mu buryo bubiri, Tariki ya mbere(01) Mutarama 2018(Kuri Bonane) PK azasobanurira abakunzi be afatanyije n’abasore bazwi muri Comedy, mu gihe kuwa kabiri Tariki ya (02) Mutarama 2018 hazasobanura Yakuza nawe ukunzwe cyane muri Film z’ibihinde.

Kuri Bonane, PK Production azasobanura Film yiwa Justice League
Kuri Bonane, PK Production azasobanura Film yitwa Justice League muri Salle yo kwa Mayaka



Ibiciro bwo kwinjira mu Gasobanuye Live ka PK Pro ku munsi wa mbere bizaba ari amafaranga 1000 Rfw mu myanya ya VIP, na 500 Rfw mu myanya isanzwe, mu gihe ku munsi wa kabiri mu Gasobanuye Live ka Yakuza kwinjira bizaba ari 500 Rfw muri VIP na 300 mu myanya isanzwe.

Yakuza umenyerewe mu bihinde nawe arimo kubarizwa muri DAD
Yakuza amenyerewe mu gusobanura Film z’ibihinde
Yakuza nawe azasobanura filime y'igihinde yitwa Iss Pyaar
Yakuza nawe azasobanura filime y’igihinde yitwa Iss Pyaar

PK na Yakuza bazasobanurira muri Salle yo kwa Mayaka iherereye mu biryogo, bikaba biteganyijwe ko bazajya batangira ku isaha ya saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri(14:00-18:00), ushaka kwigurira itike yawe wanyarukira kuri PK Studio iherereye mu Biryogo cyangwa se kuri Studio Cardinal iri Kicukiro cyangwa se kwa Mayaka.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU