Umuririmbyi wamamaye mu itsinda rya Dream Boyz, Nemeye Platini yagize icyo avuga ku itsinda rya Urban Boyz, ndetse anavuga ukuri kwe ku bijyanye n’amakuru ashimangira ko yaba yarabonye umukunzi mushya.




Platini ubusanzwe aririmbana na TMC (Mujyanama Jean Claude) mu itsinda rya Dream Boyz ndetse baherutse no kwegukana igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

Mu minsi ishize, Platini yatandukanye n’umukobwa witwa Diane mu gihe byavugwaga ko bitegura kurushinga, kuva icyo gihe Platini ntarongera kwerura ngo atangaze iby’umukunzi mushya asigaye yibitseho.

Mu kiganiro na Sunday Night, Platini yatangaje ko nta mukunzi w’umwihariko afite, ashimangira ko abamushinja gukundana n’inkumi runaka baba bagamije kumusebya no kumubeshyera.

Platini ngo nta mukunzi afite, ndetse yashimangiye ko azakomeza gukurikiranira hafi ibihangano bya Urban Boyz na Safi
Platini ngo nta mukunzi afite, ndetse yashimangiye ko azakomeza gukurikiranira hafi ibihangano bya Urban Boyz na Safi

Uyu muhanzi kandi yagize icyo avuga kuri Urban Boyz, aho yatangaje ko nubwo bamaze gucikamo kabiri, azakomeza gukurikiranira hafi ibihangano bya buri umwe, haba ku ruhande rwa Urban Boyz (Nizzo na Humble G) ndetse no ku ruhande rwa Safi Madiba.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU