Umuhanzikazi Mugamana Yvonne wamamaye ku izina rya Queen Cha yatagaje ikintu kidasanzwe cyamuranze mu bwana bwe, ndetse cyikamuzonga cyane.

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda mu minsi ya none, akaba azwi mu ndirimbo nka Icyaha ndacyemera, umwe rukumbi, Isiri, Alone, Baby Love yakoranye na Safi n’izindi nyinshi.

Queen Cha waririmbye Ishusho y'urukundo ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda
Queen Cha waririmbye Ishusho y’urukundo ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda



Ubusanzwe, umuntu wese wo ku isi agira ikintu gitangaje adashobora kwibagirwa cyamuranze mu bwana bwe, Umuhanzikazi Queen Cha nawe yatangaje ikintu cyamuranze mu mateka y’ubuzima bwe bwo mu bwana.

Queen Cha yagize ati “Kera nkiri umwana narinziko ndi umuhungu, kuko nakinaga Football, ntago nakundaga imikino y’abakobwa, ndetse n’imyambarire yanjye yabaga ari iy’abahungu, k’uburyo iteka nahoraga nibwira ko ndi umuhungu, gusa naje gukura menya uwo ndiwe.”

Queen Cha ngo akiri umwana yaraziko ari umuhungu
Queen Cha ngo akiri umwana yaraziko ari umuhungu

Tubibutse ko Queen Cha aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Ishusho y’Urukundo, akaba arimo no gutunganya amashusho yayo kugira ngo azajye hanze ameze neza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU