Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, ikipe ya Rayon Sport yakozwe mu ijisho n’ikipe ya Etincelle mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade Umuganda.




Igitego kimwe rukumbi cya Etincelle cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude ku munota 80 giturutse ku mupira watewe na Nduwimana Michel.

Ku munota wa 89, Umukinnyi wa Rayon Sport, Manishimwe Djabel yahawe ikarita itukura azira ikosa yakoreye kuri Hackim Dieme.

Umutoza Karekezi Olivier atakaje umukino wa mbere kuva yafungurwa ndetse uba uwa kabiri Rayon Sports itakaje muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2017.

Etincelles FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yahise izamuka ku rutonde rwa shampiyona ifata umwanya wa karindwi n’amanota 13 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14.

11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sport
11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sport



11 babanjemo ku ruhande rwa Etincelle
11 babanjemo ku ruhande rwa Etincelle
Karekezi atakaje umukino we wa mbere kuva yafungurwa
Karekezi atakaje umukino we wa mbere kuva yafungurwa
Uyu wari umukino w'ishiraniro
Uyu wari umukino w’ishiraniro
Abakinnyi ba Etincelle bishimye cyane
Abakinnyi ba Etincelle bishimye cyane



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU