Ali kiba umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzaniya, buriya hari irindi banga  utari umuziho aho uyu musore ari umwe mu basore b’igikundiro kandi bafite igituza gikurura abakobwa cyane mu gihugu cya Tanzania.



Mu bihe bitandukanye Ali Kiba yagiye agaragaza ko afite igituza giteye mu buryo bukurura abakobwa, ibi bituma akenshi iyo uyu musore ari ku rubyiniro adatinya no kuba yambaye ubusa hejuru. Ibi bigatuma abakobwa bamusanga ku rubyiniro bifuza gukora mu gituza cy’uyu musitari.

Ali kiba kuri ubu bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Jokate. Ali Kiba akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Cinderella n’izindi.



Uyu mugabo w’imyaka 30 kuri ubu akaba afite abana bane, aba bana bane bose yababyaye ku bakobwa bane batandukanye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU