Mu gihugu cy’uBufaransa hatangijwe resitora y’abantu bambaye ubusa buri buri, aho umuntu uyinjiramo akuramo imyenda yose akinjira yambaye ukuri. Nta kindi kintu cyemewe kwinjira muri iyi resitora cyane cyane ibikoresho byifashishwa mu gufata amafoto.

Iyi resitora yitwa O Naturel restaurant yatangijwe n’abavandimwe babiri aribo Mike na Stephan Saada, ije ikurikira izindi resitora harimo iyo mu gihugu cy’u Bwongereza n’indi iri i Tenerrife,Kwinjira muri iyi resitora umukiriya yiyambura imyenda yose, agahabwa inkweto zo kwinjirana, nta kindi kintu yinjiranamo.



By’umwihariko ibikoresho bifata amashusho byo birabujijwe, ikindi ku madirishya y’iyi resitora ,harimo ibitambaro bituma umuntu uyinyuze iruhande atabasha kureba abarimo imbere. Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakiriya bagenderera iyi resitora.

Nk’uko bItangazwa n’aba batangije iyi resitora ngo ntibari bagamije gutiza umurindi ubusambanyi ahubwo babikoze mu rwego rwo gutuma abantu baryoherwa n’ubuzima uko babyifuza.

Umuyobozi w’iyi resitora akaba n’umuvandimwe w’abatangije resitora nawe aba yambaye ubusa mu rwego rwo kwisanisha n’abakiriya.

Abantu bakomeje gutangarira resitora yijirwamo n’abantu bambaye ubusa



Igitangaje kuri ubu ngo abakiriya bitabira iyi resitora bakomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije kuko nk’uko Mike umwe mu batangije iyi resitora yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ngo abakiriya bagera kuri 460 bategerejwe kujya muri iyi resitora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU