Umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Riderman yahishuye umuraperi yumva witwaye neza kurusha abandi mu Rwanda anasobanura icyo uwo muraperi arusha abandi baraperi mu Rwanda.

Riderman yahishuye umuraperi yumva witwaye neza muri 2017 mu Rwanda



Umuraperi Gatsinzi Emery (Riderman) uri kwitegura kumurika Mixtape izaba iriho indirimbo 13 ndetse akaba abarirwa mu bahanzi b’ibihangange mu muziki w’u Rwanda kubera ibigwi n’amateka afite mu njyana ya Hip Hop ndetse akaba anafite umwihariko wo gutondekanya amagambo mu buryo bunogeye amatwi akoresheje insubirajwi. yavuze umuhanzi yumva witwaye neza muri 2017.

Riderman yahishuye umuraperi yumva witwaye neza muri 2017 mu Rwanda

Riderman nkuko yabitangarije kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda akaba yatangaje ko abona Jay C ariwe muraperi witwaye neza kurusha abandi aho yagize ati “Umuhanzi mbona witwaye neza muri rusange muri Hip Hop ni Jay C kuko yakoze neza  cyane, Hip Hop ye imeze neza  muri rusange nta kibazo.”



Jay C umuraperi Riderman abona ko yitwaye neza kurusha abandi muri 2017

Riderman  ari kwitegura kumurika umuzingo w’indirimbo ze wa munani , uyu muzingo ufite umwihariko wo kuba ukubiyemo ubutumwa burimo ubuzima busanzwe nko kurwanya ruswa n’akarengane ndetse n’ibindi bitandukanye igitaramo cye kikaba kizaba kuri 25 ukuboza muri Petit Sitade.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU