Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye ku izina rya Riderman yongeye gukora amateka maze yuzuza Petit Stade mu gitaramo yise “Uburyohe” cyitabiriwe n’abafana uruvunganzoka.




Bimaze kumenyerwa ko buri ku wa 25 Ukuboza (ku munsi wa Noheli) Riderman akora igitaramo cyo kumurikira abakunzi be umuzingo  w’indirimbo aba yarakoze mu gihe cy’umwaka, muri uyu mwaka wa 2017 Riderman yamuritse Mixtape yise filime ikaba iriho indirimbo zirindwi(Ndacyabakunda, Uburyohe, Inyuguti ya R, Cumu Ritica, Ziramoka na Ntiziryana.)

Riderman yakoze igitaramo cy'amateka
Riderman yakoze igitaramo cy’amateka

Muri iki gitaramo cy’uburyohe, Rider yafatanyije n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda nka Active, Jay C, P Fla, King James, Queen Cha, Khalifan n’abandi benshi.

Emery ni umwami w'ibisumizi
Emery ni umwami w’ibisumizi
Abafana bati "Turi Ibisumizi, Turi Ibisubizo"
Abafana bati “Turi Ibisumizi, Turi Ibisubizo”
Riderman yongeye kuzuza Petit Stade
Riderman yongeye kuzuza Petit Stade
Queen Cha
Queen Cha ari mu bahanzikazi baririmbye
edouce
Edouce uherutse gushyira hanze indirimbo Niwowe Wanjye nawe yaririmbye mu gitaramo cya Riderman
Active
Itsinda rya Active
jay c
Ambassador Jay C
Yverry
Umuhanzi Yverry ukomeje kwigarurira imitima ya benshi nawe yaririmbye
Riderman
Umwami James
Gabiro the Guitar
Umuririmbyi Gabiro Guitar
marina
Khalifan na Marina
miss Erica
Miss Erica
lanie
Umuhanzikazi Lanie yaje yitwaje ababyinnyi

Agasaro Nadia(umugore wa Riderman) yari yaje gutera ingabo mu bitugu umukunzi we, kimwe n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye nabo bari babukereye kugira ngo barebe imbaraga z’Igisumizi.

Agasaro Nadia, Umugore wa Riderman
Agasaro Nadia, Umugore wa Riderman



Inshuti za Riderman zari zaje kumutera ingabo mu bitugu
Inshuti za Riderman zari zaje kumutera ingabo mu bitugu

P FLA uherutse kuva muri Gereza yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi be ubwo yahamagarwaga ku rubyiniriro.

Uyu muraperi wafunguwe mu minsi yashize, yari amaze igihe kinini akumbuwe n’abafana be, mu gitaramo cy’Uburyohe niho ha mbere P Fla yaririmbiye kuva yafungurwa, abakunzi be bamweretse urukundo rudasanzwe, maze arapfukama yubika umutwe arangije arahaguruka atangira kuririmba.

Umuraperi P Fla uherutse kuva muri Gereza yeretswe urukundo rukomeye mu gitaramo cya Riderman
Umuraperi P Fla uherutse kuva muri Gereza yeretswe urukundo rukomeye mu gitaramo cya Riderman
P Fla yari yambaye imyambaro y'abaraperi
P Fla yari yambaye imyambaro y’abaraperi
Mu gitaramo cya Riderman niho ha mbere P Fla yaririmbye
Mu gitaramo cya Riderman niho ha mbere P Fla yaririmbye

P Fla yazanye ku rubyiniriro n’umuraperikazi Candy Moon, nubwo baririmbye indirimbo zitazwi cyane mu baturage ntibyabujije abafana be kumusanga kuri Stage maze bakajya bamuha amafaranga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU