Umuhanzikazi Rihanna ari mu gahinda gakomeye mu gihe nyamara kuri Noheri y’uyu mwaka w’2017 yari umwe mu bantu bishimye ku isi bitewe n’uko yayizihije.



Imwe mu mafoto agaragaza ubwo Rihanna yari yishimanye na Musaza we kuri Noheli

Agahinda Rihanna arimo aragaterwa n’urupfu rwa mubyara we wapfuye arashwe ejo ku wa 26 Ukuboza 2017. Uyu musore w’imyaka 29 witwa Tavon Kaissen Alleyne yarasiwe mu gace kitwa St Michaels mu birwa bya Barbados ari naho we na Rihanna bavuka.

Igishengura umutimwa wa Rihanna cyane n’uko uyu mubyara we ari we bafatanyije kwizihiza umunsi wa Noheri kuko bari kumwe uwo munsi wose akaraswa nyuma y’amasaha make bamaze gutandukana .

Mu kugaragaza akababaro ke Rihanna abinyujije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko atiyumvisha ukuntu yapfuye nyamara bari kumwe mu ijoro ndetse anamwifuriza irukuko ridashira anasaba ko ubwicanyi bukoresheje imbunda bwahagarikwa.




Abinyujije kuri Instagram Rihanna yagize ati “RIP cousin… can’t believe it was just last night that I held you in my arms! never thought that would be the last time I felt the warmth in your body!!! Love you always man! #endgunviolence.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU