Ronaldinho umwe mu bakinnyi bakoze amateka kwisi akaba akomoka mu gihugu cya Brazil uyu mukinnyi akaba yiyongereye kubandi bakinnyi bayobotse inzira ya politike nyuma ya George Weah wo muri Liberia.

Jair Bolsonaro Umunyepolitiki ukomeye muri Brazil watangaje kuzashyigikira Ronaldinho



Uwahoze ari umukinnyi w’ikirangirire w’ikipe y’Igihugu ya Brazil na Fc Barcolena nawe yamaze kwemeza ko agiye kwinjira muri politiki. Nkuko tubikesha ikinyamakuru O’Globo,  kivuga ko Ronaldinho yamaze kwemeza ko azitabira amatora ataha y’abasenateri muri Brazil ateganyijwe kuba umwaka utaha wa 2018, Ronaldinho azaba ahagarariye leta ya Minas Gerais akazaba aturutse mu ishyaka rikomeye rya Patriota.

Ronaldinho wanditse amateka muri ruhago n’umwere mu bakinnyi bayobotse inzira ya Politike

Ronaldinho wakoreye amateka mu makipe atandukanye arimo Fc Barcelona ndetse na Milan Ac akaba yaranatsindiye umupira wa zahabu mu mwaka wa 2005 ashyigikiwe bikomeye n’umudepite ukomeye Bwana Jair Bolsonaro uteganya no kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha. Uyu munyapolitiki ukomeye ushigikiye Ronaldinho anengwa na benshi kuri politike ye yo gushyigikira ishyingirwa ry’abatinganyi muri Brazil akaba anashyigikira igihano cy’urupfu benshi mu banyagihugu ba Brazil bagereranya politike ye n’iya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.



George Weah umunyafurika rukumbi ufite umupira wa zahabu bishoboka ko ariwe mu kinnyi w’umupira w’amaguru uzayobora igihugu bwa mbere

Ronaldinho wamamaye mu makipe menshi yo ku mugabane w’Uburayi nka Milan AC, Paris Saint Germain na FC Barcelona ntabwo ariwe mukinnyi w’umupira wamaguru wambere waba uyobotse inzira ya politiki nyuma yo gusoza umupira kuko Romario  nawe ukomoka muri Brazil ubu ari muri sena  muri Leta ya RIO, Bebeto nawe wo mu gihugu kimwe ashobora nawe kuzagaragara yiyamamza mu matora ya 2018 ashaka umwanya muri sena, George Weah ukomoka muri Liberia ni umwe bategerejwe kongera guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ya 2 ategerejwe taliki ya 26 Ukuboza uyu mwaka.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU