Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2017, umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina rya Young Grace yamurikiye abantu mbarwa Album ye nshyashya yitwa 20-22ans.

Ni igitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, gusa cyabihiye abantu mu buryo bukomeye ndetse bamwe bicuza impamvu bakitabiriye.

Ibyabaye kuri Young Grace ni agahomamunwa
Ibyabaye kuri Young Grace ni agahomamunwa

Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera bimwe mu bintu bitagenze neza muri iki gitaramo, cyane ko twari tubibereye imbona nkubone

Ubwitabire bwari hafi ya ntabwo

Abantu benshi bibwiraga ko kuba haje abahanzi  bakunzwe mu Rwanda(Young Grace, Amag The Black, Eesam, Aime Bluestone …) biri butume iki gitaramo kigira ubwitabire bw’abantu benshi, gusa siko byaje kugenda kuko cyitabiriwe n’abantu batarenga 100.

Ubwitabire bwo mu gitaramo cya Young Grace bwari hafi ya ntabwo
Ubwitabire bwo mu gitaramo cya Young Grace bwari hafi ya ntabwo

Imvura yazambije ibintu

Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati, haguye imvura ikomeye cyane k’uburyo abantu benshi bahise bajya kwiyugamira, abandi batinya kuza bitewe n’ubukonje bwari buhari.

Imvura yaguye ari nyinshi, izambya ibirori
Imvura yaguye ari nyinshi, izambya ibirori

Abahanzi n’ibyamamare bikomeye byitabiriye iki gitaramo bari mbarwa

Byari byitezwe ko abahanzi bakomeye, n’abandi bantu bubatse izina hano mu Rwanda bazajya muri iki gitaramo gusa siko byagenze kuko hari n’abahanzi bagombaga kuririmba bataje, ahanini iki gitaramo cyaranzwe n’umubare mwinshi w’abantu batazwi biganjemo abahanzi bo muri Rubavu na Musanze ndetse n’ababyinnyi n’abanyamideli.

Nadege ni umwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo
Nadege ni umwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo
Producer Evydecks nawe yari yagiye i Rubavu kureba iki gitaramo
Producer Evydecks nawe yari yagiye i Rubavu kureba iki gitaramo

Eesam mbere yo kuririmba ari kumwe na Producer Evydecks n'umuraperi Jammy
Eesam mbere yo kuririmba ari kumwe na Producer Evydecks n’umuraperi Jammy

Imiririmbire y’abandi bahanzi yaranenzwe cyane, Eesam yerekana itandukaniro

Uko abantu bari biteze imiririmbire siko bayibonye, nkuko bamwe mu bitabiriye iki gitaramo babitangarije umunyamakuru wa Touchrwanda, ngo batunguwe bikomeye n’impano y’umuhanzi Eesam, kuko yagerageje kubashyushya baranabyina, bitandukanye nibyo abandi bahanzi bakoze, Young Grace wari wateguye iki gitaramo nawe yarishimiwe, ku rundi ruhande Amag The Black yaririmbye mu mvura bituma benshi bamurebera kure.

Eesam aririmba indirimbo ze zikunzwe
Eesam aririmba indirimbo ze zikunzwe
Umuhanzi Eesam yerekanye itandukaniro imbere y'abahanzi bakomeye nka Young Grace, Amag, Aime Blueston n'abandi
Umuhanzi Eesam yerekanye itandukaniro imbere y’abahanzi bakomeye nka Young Grace, Amag, Aime Blueston n’abandi
Umunyamakuru Bosquizo na Jalas Irasubiza nibo bari abashyushyarugamba
Umunyamakuru Bosquizo na Jalas Irasubiza nibo bari abashyushyarugamba
Young Grace yamuritse Alubumu ye ya kabiri imbere y'abantu batageze ku ijana(100)
Young Grace yamuritse Alubumu ye ya kabiri imbere y’abantu batageze ku ijana(100)
Abantu babariwa muri 50 nibo bari bahari mbere yuko imvura igwa
Abantu babariwa muri 50 nibo bari bahari mbere yuko imvura igwa

Amag The Black ukunzwe cyane mu Rwanda nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Amag The Black ukunzwe cyane mu Rwanda nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Nubwo yaririmbye imvura irimo kugwa. Amag yagerageje kwerekana ko ari mu bahetse Hip Hop nyarwanda
Nubwo yaririmbye imvura irimo kugwa. Amag yagerageje kwerekana ko ari mu bahetse Hip Hop nyarwanda
Ababyinnyi bari biganje muri iki gitaramo
Ababyinnyi bari biganje muri iki gitaramo

Ibiciro biri mu byatumye abantu bijujuta cyane

Kuva ku giciro cyo kwinjira kugeza ku giciro cyo kugura ibinyobwa byari hejuru byose k’uburyo umuturage adashobora kubyigondera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU