Umukinnnyi rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Mali Ismaila Diarra yamaze gusubira iwabo muri Mali abafana batangira kwibaza niba koko uyu mukinnyi yaba atazakinira ikipe ya Rayon Sports.

Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra yamaze gusubira iwabo muri Mali



Ismaila Diarra n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali akaba aherutse kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports gusa akaba ataratangira kuyikinira bitewe nuko uyu mukinnyi atarabona ibyangombwa byo gukinira ikipe ya Rayon Sports kuri ubu uyu mukinnyi akaba yamaze gusubira iwabo muri Mali.

Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra yamaze gusubira iwabo muri Mali

Itangishaka  King Bernard umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’iyi kipe yabisobanuye agira ati: ”Diarra nibyo yadusabye uruhushya  ngo ajye  iwabo aravuga ati mwampaye byibura akaruhuko k’ibyumweru bibiri nkajya gusura umuryango  wanjye ko n’ubundi nzagaruka ndi uwanyu nk’uko mubizi. Bamwe bagirango  aragiye ariko si ukugenda kuko azagaruka. Birumvika iyo umukunzi abonye umukinnyi agiye ahita yibaza ati ese afite uruhushya ararufite kandi azagaruka turabyizeye.”



Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra yamaze gusubira iwabo muri Mali

Uyu mukinnyi biteganyijwe ko azatangira gukinira ikipe ya Rayon Sports mu kwezi gutaha kuko aribwo isoko ryo kugura abakinnyi muri FIFA ku bakinnyi bava hanze rizongera gufungura akazahita ahabwa ibyangombwa yari atarabona ndetse Itangishaka  King Bernard umunyamabanga wa Rayon Sports akaba yatangaje ko yishimiye ko mutoza wabo Karekezi yafunguwe kandi ko biteguye kumushakira umwungiriza ugomba gusimbura Katawuti.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU