Niyibikora Safi wamamaye ku izina rya Safi Madiba yamaze guhindura uburyo yarasanzwe agaragaramo maze yisukisha Ama Dread amenyerewe ku bantu b’aba Rasta.

Safi Madiba yasutse Ama Dread
Safi Madiba yasutse Ama Dread




Safi Madiba ni umwe mu basore bahoze mu itsinda rya Urban Boyz gusa nyuma aza kurivamo atangira urugendo rwe wenyine, ndetse yatangiye no gushyira hanze indirimbo zinyuranye yikoranye.

Safi ukunzwe cyane mu ndirimbo Got It yatunguye benshi mu bakunzi be kubw’inyogosho y’ama Dreads yashyize ku mutwe we.

Safi Madiba amaze iminsi yarerekeje mu gihugu cya Uganda gufata amashusho y’indirimbo ye nshya itarasohoka yise ‘Kimwe kimwe’, aya mashusho akaba ari gufatwa ndetse akazanatunganywa na Sasha Vybz.

Safi Madiba yigize umu Rasta
Safi Madiba yigize umu Rasta



Uyu mugabo ari kubarizwa muri Uganda, aho yagiye gukora amashusho y'indirimbi yitwa Kimwe Kimwe
Uyu mugabo ari kubarizwa muri Uganda, aho yagiye gukora amashusho y’indirimbi yitwa Kimwe Kimwe
Safi mu ifatwa ry'amashusho
Safi mu ifatwa ry’amashusho

Abakunzi be benshi batunguwe cyane n’iyi nyogosho y’ama Dread, maze bamwe bamubwira ko imubereye, abandi baramugaya cyane bamusaba gusubizaho umusatsi muke.



Abafana bamwe na bamwe bamunenze
Abafana bamwe na bamwe bamunenze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU