Sandhya Rani w’imyaka 23 y’amavuko yapfuye atwitswe n’umusore wari wari waramwihebeye Karthik Vanga w’imyaka 25, amuziza ko yamusabye ko bakundana bakanabana nk’umugabo n’umugore ariko umukobwa ntabikozwe.

Umusore yatwitse inkumi irakongoka



Ibi byabereye mu mujyi wa Hyderabad majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde ku wa gatanu w’iki cyumweru. Ikinyamakuru Mirror dukesha iyi nkuru kivuga ko Sandhya Rani wavaga ku kazi yegerewe n’uyu musore Karthik, amubaza impamvu yanze ko bakundana nuko bashingana arugo, ariko muri uko gutongana yagise avana icupa rya peterori yari afite mumufuka ahita arisuka kuri Rani amze aramutwika.

Ngo akimara kumutwika, bivugwa ko abari hafi aho bagerageje gutabara uyu mukobwa bazimya umuriro ariko ntibyagira icyo bitanga kuko yapfuye bakiri mu nzira bamujyanye kwa muganga, kuko hafi 60 ku ijana by’umubiri we byari byakongotse.

Umusore yatwitse inkumi irakongoka



Amakuru akomeza avuga ko Sandhya Rani wapfuye n’umusore Karthik wamutwitse biganye mu ishuli kandi bigeze gukorana muri kompanyi uyu Rani yahoragamo, gusa ngo Karthik akaba yari yarirukanywe imyaka ibiri ishize.

Ikindi kandi ngo uyu Karthik ngo yari amaze igihe kingana n’umwaka amutoteza cyane amusaba ko babana, dore ko ngo bahoze bakundana ariko nyuma ngo umubano wabo uza kuzamo agatotsi umukobwa aramukatira,amubwira ko badashobora na rimwe kuzigera babana, ibi akaba ari nabyo byabaye intandaro yuriya musore kugeza ubwo yahisemo gutwika uyu mukobwa kugeza aho apfuye.

Uwungirije umukuru w’igipolisi K. Srinivas Rao yatangaje ko Karthik yari yateguye iki gikorwa cy’ubwcanyi, kandi ko Polisi ifite n’amashusho yo kuri sitasiyo ya peteroli aho karthik yayiguze. Kuri ubu Karthik akaba ari mu maboko ya Polisi aho ashijwa kwica uyu mukobwa Rani.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU