Miss Teta Sandra na Miss Uwase Vanessa bakiranywe urugwiro rudasanzwe ubwo basesekaraga mu mujyi wa Kampala, aho bitabiriye ibirori bya Gold Glam Party bizaririmbamo abahanzi bakomeye muri Africa.



Teta Sandra ni umukobwa wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB 2011, akaba azwiho gutegura ibitaramo binyuranye afatanyije na mugenzi we Uwase Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015.

Ku mugoroba wo kuri uyu gatanu tariki ya mbere(1) Ukuboza 2017 nibwo Teta na Vanessa basesekaye mu kibuga cy’indege cya Entebbe ho muri Uganda maze bakiranwa urugwiro rudasanzwe n’abakunzi babo.

Izi nkumi zitabiriye ibirori bya Gold Glam Party biri bube mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017, bikaba biri bwitabirwe n’abahanzi bakomeye barimo MC Galaxy wo muri Nigeria, Navio wo muri Uganda n’abandi benshi

Teta na Vanessa bakiranywe urugwiro ubwo bageraga muri Uganda



Teta na Vanessa bakiranywe urugwiro ubwo bageraga muri Uganda Teta na Vanessa bakiranywe urugwiro ubwo bageraga muri Uganda

Teta na Vanessa bakiranywe urugwiro ubwo bageraga muri Uganda
Teta na Vanessa bakiranywe urugwiro ubwo bageraga muri Uganda



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU