Umukinnyi Nshuti Dominique Savio nyuma yaho yari amaze igihe kinini ari mu mvune ndetse akaba yaramaze no gusesa amasezerano yari afitanye n’ikipe ya AS Kigali kuri ubu yagiye mu rutonde rw’abakinnyi 23 bazajyana n’Amavubi muri CHAN 2018.



Mu rutonde rw’abakinnyi 23 b’Amavubi bagomba kujyana n’ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN igomba kubera muri Maroc Nshuti Dominique Savio n’umwe mu bakinnyi mu bongerewe muri iyi kipe nyuma y’igihe kitari gito ari mu mvune.

Muri uru rutonde rugaragaramo abakinnyi bashya bongerewe muri iyi kipe barimo Mbogo Ally,Nshuti Dominique Savio ndetse na Mubumbyi Bernabe mugihe mubari bajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi muri CECAFA batabashije kugaragara muri uru rutonde harimo umukinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu ukinira ikipe ya Rayon Sports na Mangwende ukinira ikipe ya APR Fc.



Savio kuri ubu adafite ikipe aho yamaze gutangwa ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu mikino nyafurika nubwo bivugwa ko hari amakipe menshi amwifuza arimo Apr Fc ndetse na Simba yo muri Tanzaniya kuri ubu iri gutozwa n’umutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU