Umuhanzi Abimana Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy ni umwe mu bahanzi bashya mu ruhando rwa muzika nyarwanda, akaba ahamya ko azanye impinduka zidasanzwe.

True Boy bisa nkaho aribwo agitangira muzika kuko kugeza magingo aya afite indirimbo eshatu(3) arizo Ibituzura, Urampabura yakoranye na Neg G The General na Rwanda uri Nziza.

Abimana Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy
Abimana Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy



Uyu musore ufite intumbero yo kuzateza Hip Hop nyarwanda imbere ahamya ko ngo agiye gukora iyo bwabaga kugira ngo azane ibyari byarabuze mu muziki w’u Rwanda cyane cyane mu njyana ya Hip Hop.

True aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda yagize ati “Ngomba kuzana Revolution nkabereka ko nshoboye, Hip Hop ndifuza ko itera imbere, dukwiye gushyiramo ubushake n’imbaraga zikomeye, ndahamya ntashidikanya ko umwaka wa 2018 uzarangira abanyarwanda baramenye neza.”

True Boy ni umuraperi mushya muri muzika nyarwanda
True Boy ni umuraperi mushya muri muzika nyarwanda
True Boy ashimangira ko azanye impinduka mu muziki w'u Rwanda
True Boy ashimangira ko azanye impinduka mu muziki w’u Rwanda
True Boy afite imishinga myinshi irimo n'indirimbo yakoranye na M Izzo
True Boy afite imishinga myinshi irimo n’indirimbo yakoranye na M Izzo



Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye, wumve na Zimwe mu ndirimbo za True Boy



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU