Burya hariho abasore bakundwa cyane n’abakobwa kurusha abandi bitewe n’imico runaka ibaranga cyangwa se bitewe n’imiterere Imana yabahaye.




Abashakashatsi b’abahanga bagiye baganiriza abakobwa banyuranye maze bakababwira bimwe mu byiyumvo byabo bijyanye n’abasore bakunda cyane.

Abasore bakoze cyangwa bakunda siporo bakundwa n'abakobwa
Abasore bakoze cyangwa bakunda siporo bakundwa n’abakobwa

Bibaho gake kubona umukobwa yakunze umuhungu nta mpamvu nyamakuru ibumuteye, kubonana n’umuntu bwa mbere akagukunda hari aho bituruka.

Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera ubwoko bw’abasore bakundwa cyane n’igitsina gore.

Abasore bafite intego

Burya abakobwa bakunda abasore bahora baharanira kugera ku bintu runaka, bamwe bahora bifuza gutsinda cyane intego bihaye, impamvu abakobwa bakunda abasore bateye gutya ni uko baba bavuga ko nibabana nk’umugore n’umugabo, bazabasha kugira urugo rufatika ndetse rufite ubukungu.

Abakinnyi cyangwa abakunzi b’imikino

Abasore bakunda imikino runaka bakundwa cyane n’abakobwa, abagore baba bifuza gukorana Siporo n’abantu bakunda, gutwara amagare, n’ibindi byinshi birimo imyitozo ngororamubiri, niba uri umusore udakunda Siporo umenye ko gukundwa n’inkumi bitazakorohera.




Abasore bafite ubumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga

Inkumi zikundira abasore bazi ibintu byinshi ku ikorabuhanga nko gukoresha mudasobwa cyane, Gukora ubufindo kuri Telefoni n’ibindi byinshi.

Abahanzi

Guhera hano mu Rwanda kugeza mu tundi duce twose two ku isi, usanga abahanzi bakundwa n’abakobwa by’ikirenga, iyo uri umusore w’umuhanzi uba ufite amahirwe menshi yo gukundwa n’abakobwa benshi.

Abasore b’uburanga

Burya umukobwa wese ashimishwa no gukundana n’umusore ufite uburanga k’uburyo azaterwa ishema no kujya kumwerekana mu miryango ye.

Abasore bimurika

Burya inkumi ntago zikunda abahungu bajunjamye(Bacecetse), niyo mpamvu uzasanga abasore bahora bimurika cyane bagira igikundiro, abasore bateye gutya iteka bahorana Courage nubwo haba habaye ikibazo runaka.

Abakobwa bakunda umusore woroshya ibintu

Burya umukobwa wese aho ava akagera yanga gukundana n’umusore uhora amugenzura cyane nkaho ari umwana yibyariye, iyo uri umusore woroshya ibintu(Utabigira intambara) abakobwa baragukunda bikakurenga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU