Umuhanzikazi Mutimawurugo ni umwe mu bahanzikazi mu gihugu baririmba indirimbo zuburere mboneragihugu zamenyekanye cyane harimo u Rwanda ni rwiza,  zahabu y ‘u Rwanda, umugobokarugamba, Ndetse ni ndirimbo zivuga ibyiza by’umuryango wa RPF INKOTANYI yimuye ingamba.



Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com ayitangariza ko nkumuhanzi ubereye u Rwanda ko ubu agiye kwimura ingamba mu bijyanye nubuhanzi bwe. Twifuje kumenya icyo yise “kwimura ingamba” adutangariza ko ari uburyo agiye kuva aho yarari mu buhanzi agatera indi ntambwe ku girango ibihangano bye bigere kure kandi bize ari byiza kurushaho.

Umuhanzikazi Mutimawurugo kandi yatangarije Touchrwanda.com ko ari umwe mu bahanzi biyemeje gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda rwiza twifuza ndetse n’Afurika abinyujije mu bihangano, ndetse no mu bikorwa bindi byose byubaka igihugu cy’uRwanda,  kuko Nta kintu Cyiza kibaho nko kugira igihugu Cyiza gitekanye,  abatuye igihugu babanye neza…ibyo bitera Ishema Cyane.

Tubibutse ko Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire ari umwe mu bahanzi bagiriwe icyizere akaba Umutoza w’intore, akaba yaragize undi mugisha wokuba mu cyiciro cya giriwe icyizere n’igihugu cyitwa ABEENGE icyo cyiciro ki kaba cyarahawe icyivugo kivuga ngo: “UMUTOZA W’IKIRENGA N’ISOKO MVOMAHO”.

Tumubajije uko yabyakiriye Cyane ko uy’umutwe w’Abeenge wahozeho dore ko abantu bakomeye Cyane ibwami iyo tugiye mu mateka.

Mutimawurugo claire yagize ati: “Sinabona uko mbivuga Gusa ni ibyagaciro gakomeye ndabishimira Imana ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bwatugiriye icyo cyizere gikomeye Cyane njye nabagenzi banjye b’Abeenge aho bari muturere twose uko ari 30. Kandi igihe cyose nzaharanira icyiza Kandi nzarwanya ikibi cyose nzaharanira gusigasira ibyagezweho kandi ngire n’uruhare mu kongera ibyiza. Icyizere nagiriwe kintera imbaraga zikomeye zogukorera igihugu cyanjye”.

  • NDI MUTIMAWURUGO
  • NDI NYAMPINGA
  • NDI UMUGORE UBEREYE U RWANDA
  • SINZATESHA AGACIRO
  • UWAKANSUBIJE



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU