Uyu munsi Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam Rwanda Premier League 2017/18 irakomeza hakinwe umunsi wa 9 wa shampiyona, amwe mu makipe harimo n’ayo mu mujyi wa Kigali Kiyovu Sport na As Kigali.



Uyu mukino ni umukino ufite byinshi uvuze ku mpande zombi kuko aya makipe yombi ariyo ayoboye shampiyona ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, kugeze ubu ikipe ya As Kigali niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikurikirwa na Kiyovu sport banganya amanota 16, bivuze ko buri kipe igomba gushaka aya manota kugirango iyobore urutonde.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports y’umutoza Casa Mbungo Andre, uheruka gutakaza amanota abiri kuri Marines ubwo banganyaga igitego 1-1 mu mukino wari uwi’ikirarane kuwa Gatandatu.

Ikipe ya Kiyovu sport iraza kugarura umukinnyi Mbogo Ally utarakinnye uyu mukino wa Marine, nubwo umutoza yavuze ko afite abandi bakinnyi ashobora gukoresha mu gihe uyu myugariro wari muri Cecafa yabereye muri Kenya, yaba ataragaruka mu kibuga.

Umutoza Cassa Mbungo yagize ati:”Mbogo ntabwo ari bibi cyane, ndibaza ko nko kuwa kabiri yaboneka, nzareba naza mu myitozo uko ameze. Naba ameze neza azakina, naba atameze neza nta mpamvu yo kumushyiramo. Hari abandi, hari Placide, hari Alexis, hari Karera bose bashobora gukina ku mwanya we nta kibazo”.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16, iyanganya na Kiyovu Sports, gusa bagatandukanywa n’ibitego As Kigali izigamye icyenda mu gihe Kiyovu Sport ifite ibitego bitatu izigamye.



Dore imikino y’umnsi wa 9 wa shampiyona

Kuwa Kabiri

  • Musanze Fc vs Miroplast Fc (Wigijwe inyuma)
  • Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)
  • Sunrise Fc vs Kirehe Fc (Stade Nyagatare)
  • Espoir Fc vs Police Fc (Rusizi Stadium)
  • As Kigali vs SC Kiyovu (Stade Kigali)

Kuwa Gatatu

  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
  • Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)

Kuwa Kane

  • Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU