Mu mpera z’icyumweru dusoje kuwa gatandatu i tariki 23ukuboza 2017 guhera i saa tanu mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata habereye irushanwa risoza umwaka w’imikino wa 2017 ryitwa Nyamata Triathlon Challenge 2017 mu marushanwa ngaruka kwezi ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda.

Tom Gossland niwe watwaye Nyamata Triathlon Challenge 2017
UmunyeKanada Tom Gossland niwe waje ku mwanya wa mbere.



 Iri rushanwa niryo rushanwa ryashoje umwaka wa 2017, ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye baturutse mu makipe asanzwe yitabira aya marushanwa ngaruka kwezi. Abakinnyi batangiye basiganwa boga mu mazi nkuko bishanzwe, bakurikizaho gusiganwa ku igare ndetse no ku maguru. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 20 mu bagabo no mu bakobwa, hasoza abakinnyi 17.

Tom Gossland niwe watwaye Nyamata Triathlon Challenge 2017

Umukinnyi w’umuzungu ufite ubwenegihugu mu gihugu cya Canada Tom Gossland niwe wegukanye iri rushanwa rya Nyamata Triathlon Challenge 2017 asize umunyarwanda Isiaka Bebeto warumukurikiye amurusha igihe cy’umunota umwe n’isegonda rimwe.

Tom Gossland niwe watwaye Nyamata Triathlon Challenge 2017
Iradukunda Isiaka Bebeto niwe wakurikiye uwa mbere mu bagabo



Dore uko bakurikiranye muri Nyamata Triathlon Challenge 2017:

Abagabo

1.Tom Gossland(canada) 1h 7min na 6sec
2.Iradukunda Isiaka Bebeto(Rw) (1h 8min 5 sec)
3.Niyomugabo Jackson (Rw) 1h 11min 6sec.

Abagore

1.Uwineza Hanani (1h27min 30sec)
2 . DUkuzimana Samirah.(1h42min)

Ingimbi

1.Nitanga Kevin 1h14min 30sec.
2.Rukundinka Stiven 1h19min 8sec
3. Niyibizi Cedric 1h 26min 48sec.

Tom Gossland niwe watwaye Nyamata Triathlon Challenge 2017
Uwineza Hanani yabaye uwa mbere mu Bakobwa

Mu bihembo byatanzwe harimo ibyumukinnyi wa mbere mu bagabo no mu bagore, bambikwa imidali banahembwa amafaranga angina n’ ibihumbi 50RWf, naho abakabiri bahembwa ibihumbi 30RWf, mu gihe abagatatu muri ibyo byiciro bahembwe ibihumbi 20RWf.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU