Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2017, itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Nizzo Kabossi na Humble Jizzo ryaraye ritaramanye n’abakunzi babo mu gitaramo cy’amateka cyagaragayemo udushya twinshi.




Iki gitaramo cyabereye Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, Urban Boyz bakaba bongeye gushimangira ubudahangarwa bafite muri muzika imbere y’abakunzi babo.

Urban Boyz berekanye ubudahangarwa muri muzika
Urban Boyz berekanye ubudahangarwa muri muzika

Urban Boyz berekanye ubudahangarwa muri muzika

Ahagana ku isaha ya Saa tanu n’igice nibwo igitaramo nyamukuru cyatangiye, Urban Boyz bakaba bitwaye neza cyane imbere y’abafana, ndetse barushaho gushimangira ko “Babiri ku rugamba” bazafatanya bagakora byinshi.

Muri iki gitaramo Nizzo na Humble G bavuze ko batacitse imbaraga kubera umwe mu bari bagize iri tsinda yarafashe umwanzuro wo kurisezeramo akerekeza mu nzira yo gukora umuziki we ku giti cye.

Zimwe mu ndirimbo baririmbye harimo “Mpfumbata” ari nayo ya mbere bakoze nyuma y’aho batangiriye gukora umuziki ari itsinda ry’abahanzi babiri, ndetse n”izindi ndirimbo baririmbye kera nka Wampoye iki, Tayari, Mama, Too Much n’izindi nyinshi.



Abafana bateruye Nizzo Kabossi
Abafana bateruye Nizzo Kabossi
Humble Jizzo mu maboko y'abafana
Humble Jizzo mu maboko y’abafana
Urban Boyz bishimanye bidasanzwe n'abakunzi babo
Urban Boyz bishimanye bidasanzwe n’abakunzi babo
Abafana bari bakubise buzuye
Abafana bari bakubise buzuye
Nizzo aririmbira abakunzi ba Urban Boyz
Nizzo aririmbira abakunzi ba Urban Boyz
Abafana bari bishimiye kubona Urban Boyz ya babiri
Abafana bari bishimiye kubona Urban Boyz ya babiri
Humble Jizzo bamuteruye biratinda
Humble Jizzo bamuteruye biratinda
Kabossi nawe abafana bari bishimiye kongera kumubona imbona nkubone arimo kuririmba
Kabossi nawe abafana bari bishimiye kongera kumubona imbona nkubone arimo kuririmba
Ibyishimo byari byose kuri Urban Boyz n'abakunzi babo
Ibyishimo byari byose kuri Urban Boyz n’abakunzi babo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU