Mu Rwanda hasigaye hagaragara urutonde rw’abahanzi benshi batandukanye ndetse bakomeje no kugenda hagaragara n’abandi bafite impano tukaba twabateguriye urutonde rw’abahanzi bahiriwe n’uyu mwaka turi gusoza wa 2017 muri muzika nyarwanda.

Butera Knowless.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko ashoboye cyane uyu mwaka aho bavugagako ubwo amaze gushinga urugo muzika ye ntakabuza izasubira inyuma  nyamara ibi siko byaje kugenda kuko yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi muri muzika aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa zirimo nka Ujya Unkumbura, The winning Team, Uzagaruke ndetse na Deep in Love.



The Ben.

The Ben umwe mu bahanzi bakoze cyane mu mwaka turi gusoza wa 2017 aho yagerageje kwagura muzika ye kurwego mpuzamahanga aho yakoranye indirimbo na Sheebah Kalungi ndetse akaba yaragiye anitabira ibitaramo bitandukanye bikomeye hano mu Rwanda uyu muhanzi benshi bakaba bemeza ko nawe ari umwe mu bahanzi bigaragaje muri 2017.

Charly na Nina.

Charly na Nina n’itsinda ry’abakobwa babiri aribo Muhoza Fatuma uzwi kuri Nina na Rulinda Charlotte uzwi kuri Charly aba bakobwa bakaba barigaragaje cyane muri uyu mwaka aho bagiye bakora ibitaramo bitandukanye hanze y’igihugu ndetse muri uyu mwaka akaba aribwo bashyize hanze album yabo yambere bise Imbaraga ikki gitaramo kikaba cyaritabiriwe kurwego rwo hejuru.

Meddy

Meddy ubusanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uyu muhanzi nawe akaba ari umwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri uyu mwaka turi gusoza aho yagiye ashyira hanze ibihangano bitandukanye byagiye bikundwa n’abatari bake ndetse akaba yaranakoreye igitaramo mu Rwanda cyitabiriwe n’imbaga y’abantu ibi bikaba bituma benshi bemeza ko Meddy nawe ari umwe mu bahanzi bigaragaje muri uyu mwaka wa 2017.

Bruce Melody.

Bruce Melody  n’umwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri uyu mwaka aho yagiye akora ibikorwa bitandukanye birimo n’indirimbo yakunzwe cyane yitwa Ikinya ndetse uyu muhanzi akaba yarabonye n’amahirwe yo gukorana na Studio ya Coke Studio iyi studio ikaba idakunze kwisukirwa na buri wese muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse akaba  yaranakoranye  n’ibyamamare muri Tanzaniya birimo Spizzo,Ndanah Miqassa,indirimbo bise” Lolo”.



Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys rigizwe n’abasore babiri aribo Platini ndetse na TMC iri tsinda usibye indirimbo zitandukanye bakoze muri uyu mwaka zagiye zikundwa n’abatari bake iri tsinda rikaba ryaranegukanye irushanwa rikomeye cyane hano mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star umuntu akaba atashidikanya ko uyu mwaka wababereye mwiza cyane.

Amafoto yaranze final ya Guma Guma 7

Tom Close

Tom Close n’umwe mu bahanzi bahiriwe nuyu mwaka turi gusoza wa 2017 aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa n’abatari bake murizo twavuga nka Thank you yakoranye na The Ben ndetse n’Igikomere yakoranye na Bull Dogg.

Muri uyu mwaka turi gusoza wa 2017 hakaba haragiye hanagaragara abandi bahanzi bagerageje kwigaragariza abakunzi babo muribo tukaba twavuga nka Social Mula, Queen Cha, Mukadaff, Eesam, Yvan Buravan ndetse na Yverry.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU