Ku nshuro ya cumi (10), mu Rwanda hagiye kongera kubaho igitaramo cya East African Party gisanzwe kiba mu ntangiriro z’umwaka, aho abahanzi bataramira abanyarwanda bakanifurizanya umwaka mushya muhire.

Mu mwaka ushize wa 2016, iki gitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben wari umaze igihe kinini adakandagira mu Rwanda.

The Ben niwe muhanzi nyamukuru waririmbye muri East African Party ya 2016
The Ben niwe muhanzi nyamukuru waririmbye muri East African Party ya 2016



Kuri iyi nshuro, hamaze kumenyekana abahanzi banyuranye bazatarama muri East African Party, mu batumiwe harimo abo muri Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Tanzania, ALikiba ari mu bahanzi b’ingenzi batumiwe muri ibi birori, akaba azafatanya na Sheebah Karungi nawe ukunzwe cyane muri East Africa.

Alikiba agiye kuza gutaramira mu Rwanda
Alikiba agiye kuza gutaramira mu Rwanda



Alikiba, Sheebah, Riderman, Tuff Gangz, Bruce Melody na Buravan nibo bazaririmba muri East African Party
Alikiba, Sheebah, Riderman, Tuff Gangz, Bruce Melody na Buravan nibo bazaririmba muri East African Party

Abahanzi nyarwanda bazatarama muri ibi birori ni Riderman, Tuff GangZ, Bruce Melody, na Yvan Buravan! East African Party izaba kuya 1 Mutarama 2017 ibere muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera, kwinjira ni ibihumbi 10.000 muri VIP na 5.000 Ahasanzwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU