Abaririmbyi bakunzwe mu njyana ya Gospel, n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ivugabutumwa ryo kwamamaza ijambo ry’Imana baraye bahembye abahize abandi maze babaha ibihembo bizwi nka Groove Awards.




Ni ibirori byabereye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2017, bikaba byitabiriwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda, abavugabutumwa, abatunganya imiziki yo kuramya Imana[mu buryo bw’amajwi n’amashusho], amatsinda abyina ndetse n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’injyana ya Gospel.

Israel Mbonyi yegukanye ibihembo muri Groove Awards 2017
Israel Mbonyi yegukanye ibihembo muri Groove Awards 2017

Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya, Mercy Masika niwe wari umushyitsi mukuru akaba yataramiye abantu abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe cyane mu ruhande rwa Gospel.

Umunya Kenya, Mercy Masika niwe wari umushyitsi mukuru muri Groove Awards
Umunya Kenya, Mercy Masika niwe wari umushyitsi mukuru muri Groove Awards

Umunyempano Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima ya benshi yahawe igihembo cy’Umwanditsi mwiza w’indirimbo n’icy’umuhanzi w’umwaka.




Muri rusange, uru n’urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Groove Awards 2017

1.Umuhanzi w’umwaka: Israel Mbonyi

2.Umuhanzikazi w’umwaka: Dinah Uwera

3.Korali y’umwaka : Shalom choir (ADEPR Nyarugenge)

4.Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda: Jado Sinza

5.Indirimbo nziza y’umwaka: Ndaguhetse by Gisubizo Ministries

6.Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka: Imvugo yiwe by Bigizi Gentil

7.Indirimbo nziza ya Hiphop : Yaguhenda by MD

8.Indirimbo nziza y’amashusho: Yesu ni sawa by Beauty For Ashes

9.Itsinda ryiza ribyina ry’umwaka: Shekinah Drama team

10.Ikiganiro cyiza cya Gospel kuri Radio: Gospel Image show/RBA Musanze

11.Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy’umwaka : Shalom Gospel/Tv1

12.Umunyamakuru mwiza w’umwaka (Radio): Peace Nicodem Nzahoyankuye

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo: Ibyishimo.com

Ibyiciro 5 byatowe n’akanama nkemurampaka

1.Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Israel Mbonyi

2.Umuntu utunganya indirimbo z’amajwi: Haragakiza Justin

3.Umuntu utunganya indirimbo z’amashusho:Karenzo pro

4.Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y’u Rwanda: Romulus Rushimisha

5.Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor): Pastor Rushema Ephrem



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU