Umwaka wa 2017 hari abahanzi wabihiye mu buryo budasanzwe bitewe na bimwe mu bikorwa bateguye bikabapfubana, bikarangira bimyiza imoso.

Umuhanzi wese burya ashimishwa no kubona yateguye igitaramo cyikitabirwa n’abantu benshi kuko bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.

Hari bimwe mu bitaramo byabereye mu Rwanda maze bisiga inkuru ku musozi bitewe n’ubwitabire buri hafi ya ntabwo bwabiranze.

Igitaramo giherutse guhabwa urwamenyo nicy’umuhanzikazi Butera Knowless na Bruce Melodie cyabereye muri Kigali Convention Center kuwa 23 Ukuboza 2017, mu byukuri iki gitaramo cyarahombye mu buryo bugaragarira buri wese, Touchrwanda yagerageje kuganira n’abantu kugira ngo bagire icyo bavuga kuri iki gitaramo maze batubwira ko byose byatewe n’agasuzuguro ka Knowless(Ubwo yakoraga ubukwe, uyu muhanzikazi yavuze ko ngo ubukwe bwe atari igitaramo, atangaza ko ngo nategura igitaramo aribwo abantu bemerewe kuzaza kumureba, ibi byafashwe nk’agasuzuguro gakomeye bituma abantu banga kwitabira igitaramo cye.)

Muri iyi nkuru urabasha kwirebera urutonde rwa bimwe mu bitaramo byasize inkuru ku musozi bitewe n’ubwitabire bugayitse bwabiranze



Butera Knowless na Bruce Melodie

Butera Knowless na Bruce Melodie baherutse gukora igitaramo cyiswe Holiday Cheer, kikaba cyarabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017 mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Aba ni bamwe mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo

Intebe hafi ya zose zari zambaye ubusa buri buri

Table y'abantu umunani yari yambaye ubusa

Ubwitabire bw’iki gitaramo bwari bugayitse cyane ugereranyije n’amazina aba bahanzi bafite muri muzika nyarwanda, witegereje neza ku mafoto urahita ubona ko intebe hafi ya zose zari zambaye ubusa buri buri.

Umuhanzikazi Young Grace

Kuwa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2017, umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina rya Young Grace yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye nshyashya yitwa 20-22ans.




Ni igitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu ari naho ku ivuko rya Young Grace, iki kirori cyitabiriwe n’abantu mbarwa nabo barabihirwa mu buryo bukomeye kugeza nubwo bamwe bicuza impamvu bakitabiriye.

Ubwitabire bwo mu gitaramo cya Young Grace bwari hafi ya ntabwo

Imvura yaguye ari nyinshi, izambya ibirori

Ibyabaye kuri Young Grace ni agahomamunwa

Umuraperi Darassa

Umuhanzi w’icyamamare muri Africa y’iburasirazuba, Shariff Thabeet uzwi ku izina rya Darassa yahuye nuruva gusenya mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Kigali Conference & Exhibition Village, KCEV [hahoze hitwa Camp Kigali] kuwa 11 Kanama 2017, umubare w’abantu bitabiriye iki gitaramo ntibageze no ku ijana.

Abantu mbarwa nibo bitabiriye igitaramo cya Darassa

Abantu bake bari bahari bishimiye kubona Darassa imbona nkubone

Charly na Nina I Rusizi

Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri aribo Charly na Nina baherutse kugirira ibihe bibi mu karere ka Rusizi ubwo bakoraga igitaramo cyikitabirwa n’abatarenga ijana.



Salle yabereyemo igitaramo cya Charly na Nina i Rusizi ni uku yari imeze
Salle yabereyemo igitaramo cya Charly na Nina i Rusizi ni uku yari imeze
Charly na Nina ubwo bageraga i Rusizi
Charly na Nina ubwo bageraga i Rusizi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU