Zari  Hassan yihanagirije umufasha umugabo we Diamond Platnumz amugira inama yo kugendera kure abakobwa.

Zari Hassan yihanangirije umugabo we Diamond Platnuz



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubutumwa bugaragaza ko kugeza magingo aya agifite intimba yatewe no kuba umugabo we Diamond Platnumz adasiba kumuca inyuma, yahisemo kumugira inama yo kugendera kure abakobwa, abakobwa kubwiwe yita amadayimoni, akaba anasenga kugirango atamwibasira.

Ubu butumwa bugira inama yahisemo kubuha umugabo we nyuma yo kwakira ubutumire bw’umwe mu bakozi bakorera mu inzu itunganya umuziki Wasafi, Babu Tale, akaba asanzwe ari n’umujyanama wa Diamond Platnumz, ubutumire bubasaba kwitabira ibirori bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2017, ibirori bikunzwe gukorerwa abana baba bjuje iminsi 40 y’amavuko.

Zari Hassan yihanangirije umugabo we Diamond Platnuz
diamond n’umujyanama w Babu Tale

Mu magambo ye Zari yagize ati: “Ubu ndasenga ngo satani ntagushukishe abakobwa mu birori. Ndasaba Dr Sanura (mama ubyara Diamond) kwirukanira kure amadayimoni.”

Ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu butumire bwo kwitabira iki kirori si umuryango wa Diamond na Zari bwahawe gusa, kuko na Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond yatumiwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU