Zari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yafotowe ari kumwe n’umusore bivugwa ko bari mu rukundo benshi batangira gutekereza ko yari ari kwihorera kuri Diamond kubera uburyo  uyu mugabo we yagiye amuca inyuma.



Ku wa 21 Ugushyingo 2017 nibwo ku mbuga za nkoranyambaga hagaragaye amafoto Umunyamideli Zari uri mu gihugu cya Uganda kubera igitaramo yahateguye cy’abambaye imyeru ‘All White Party’ ari kumwe n’umugabo bivugwa ko bashobora kuba baryamana muri iyi minsi akiri muri Uganda.

Bikaba bivugwa ko ibyo kuryamana n’uyu mugabo Zari yaba abikora agamije kwihorera kuri Diamond umuca inyuma n’abagore batandukanye ndetse bakanabyarana muribo hakaba harimo n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Zari n’umusore bivugwa ko bari mu rukundo bajyanye mu kigo cy’imfumbi kuzifasha no kuzifuriza Noheri Nziza



Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Zari yari yahaye gasopo umuumugabo we Diamond Platnumz amubwira ko niyongera kumuca inyuma atazongera kubyihanganira ngo amubabarire.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU