Zari Hassan umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yongeye guteza impaka ndende mu bafana be bitewe n’amafoto yagiye hanze amugaragaza asa nk’ushaje cyane.



Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017 nibwo hatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyamabaga amafoto ya Zari agaragara nk’ukecuye.Ibintu byatunguye abantu benshi bitewe n’uburyo uyu mugore akunze gushyira hanze amafoto [by’umwihariko kuri instagram] amugaragaza nk’ukiri muto ndetse atemba itoto,bikaba bitandukanye n’uko agaragara muri ayo mafoto.


IYI NIYO FOTO YATEJE IMPAKA IGARAGAZA ZARI ASHAJE

Aya mafoto agaragaza Zari ashaje aje nyuma y’aho mukeba we, Hamisa Mobetto aherutse kumutuka avuga ko ashaje ndetse amugereranya na nyirakuru.

Ubusanzwe Zari yigaragaza nk’ugifite itoto:



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU