Umuririmbyi Mugiraneza Thierry uzwi nka Tizzo mu itsinda rya Active yahawe urwamenyo ubwo yatangaza ko ngo badateze gusenyuka nubwo abanzi bakwandika ku mazi.

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu aribo Sano Derek, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry uzwi nka Tizzo bakaba baramamaye mu ndirimbo nka Go Mama, Final, Dusimbuke, Udukoryo twinshi, Ihorere n’izindi nyinshi.

Active n'itsinda rikunzwe mu Rwanda, rikaba rigizwe na Derek, Tizzo na Olvis
Itsinda rikunzwe mu Rwanda, rikaba rigizwe na Derek, Tizzo na Olvis



Muri iyi minsi, mu binyamakuru bya hano mu Rwanda hakomeje gucicikana amakuru avuga ko ngo iri tsinda ryaba ryaramaze gucikamo kabiri, gusa ku ruhande rwabo bahamya ko byose ari ibihuha.

Bijya gucika, byahereye ku makuru y’impamo yahamyaga ko Sano Derek agiye kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo{Risigaye ryarimukiye I Muhanga}, abantu benshi bahamyaga ko ubu aribwo buryo Derek yakoresheje kugira ngo acike iri tsinda.

Mu rwego rwo kwerekana ko Active ntaho izajya, Tizzo yanditse amagambo ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati “Niyo wakwandika ku mazi ntiwasenya iri tsinda….nako uyu muryango ??,” gusa abakunzi be bamuhaye urwamenyo cyane bamubwira ko uretse na Active ngo n’impanga zatandukanye{Aho bari bashatse kuvuga itsinda rya P Square}.

Abafana bavuze ko na P Square batandukanye, nkatswe Active
Abafana bavuze ko na P Square batandukanye, nkatswe Active



Abenshi babanguriye gusenga cyane
Abenshi babanguriye gusenga cyane
Active ku ruhande rwabo bahamya ko Naho wakwandika ku mazi badashobora gutandukana
Aba basore ku ruhande rwabo bahamya ko Naho wakwandika ku mazi badashobora gutandukana




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU