Byabaye amarira nagahinda ku mukambwe Herbert Goodine w’ imyaka 91 n’umugore we Audrey Goodine ufite imyaka 89 batuye muri Canada, nyuma y’uko basabwe kuba bamaze guca ukubiri kubera ubuzima bw’umugabo butifashe neza, kuko agomba kujyanwa mu kigo gikurikiranira hafi ubuzima bw’abageze mu za bukuru.



Aba bakambwe bakibwirwa ko bagomba kuba batandukunye mbere ya Noheri y’umwaka ushize wa 2017 bagize agahinda gakomeye ndetse bagerageza gusaba ko byibura babanza bakizihiza Noheri bari kumwe ariko ntibabyemererwa.

Dianne Phillips, umukobwa w’aba bombi ni we wanditse ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati: ”Ejo navuganye na bo, numvise mama arimo arira cyane, ndetse na papa namwumvaga aho yari mu cyumba”yakomeje agira ati: ”mama yavuze ati: ’Noheli yacu ubu irarangiye kandi ninayo Noheli yanyuma mu buzima bwacu. Ese ubu kuki bataretse ngo ibiruhuko bibanze birangire koko?’”

Phillips yatangaje ko yakiriye telephone iturutse mu buyobozi bwo hejuru bw’ inyubako batuyemo, ko papa we agomba kuba yimuwe, mu rwego rwo kwita kubuzima bwe bugeze habi. Yatangaje nanone ko mu gihe bari bakiri kubitekerezaho, ubuyobozi bw’aho batuye bwabategetse kwifatira icyemezo mu masaha abaze. Nyuma y’ibi, umuryango wasabye byibura ko batandukanywa nyuma ya Noheli ariko biba ibyubusa ntibyitabwaho.

Umuyobozi wo mu kigo kita ku bubuzima bw’abantu muri Canada nkuko yabitangaje kuri Facebook yagize ati: ”Mu gihe umuntu atakiri mu bushobozi bwacu ndetse no hanze aha bataba bakimushoboye, mfite gukurikiza no gushyira mu bikorwa ibyo amategeko y’igihugu ansaba gukora” yongeraho ati”Muri make kwaba ari ukwica itegeko nkana, ndetse byatuma mbura n’akazi kanjye. Ubu tuvugana icyemezo cyafashwe kadi ntibikiri mu biganza byanjye”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU